Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda na bo barimo gutegura ibirori bizagaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugeza ku iterambere kimaze kugeraho. Uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu mateka y’igihugu kuko wibutsa intsinzi y’urugamba rwabohoye u Rwanda, rugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rugatangiza igihe gishya cyo kongera kubaka igihugu. Muri uyu mwaka wa 2026, ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi i Bruxelles bizabamo ibiganiro mpaka ndetse…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Amerika yahagurukiye leta ya Uganda
Perezida wa Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Jim Risch, yasabye ubuyobozi bw’Amerika kongera kureba uburyo bafatanyamo na Uganda mu rwego rw’umutekano, nyuma y’ibyemezo biherutse gufatwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda ku birebana n’itangazamakuru. Mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa 29 Kamena 2026, Risch yagaragaje impungenge aterwa n’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ibitangazamakuru byigenga birimo NTV Uganda na Daily Monitor, avuga ko ibyo bishobora kubangamira uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Yavuze ko igihugu nka Amerika gikwiye gukorana n’ibihugu byubahiriza amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa…
SOMA INKURUEbola: Le Rwanda renforce les contrôles aux frontières avec la RDC et l’Ouganda
AVEC KAMIKAZI Louise Le gouvernement du Rwanda a renforcé les mesures préventives aux postes frontaliers avec la République démocratique du Congo et l’Ouganda à la suite de la confirmation de plusieurs cas d’Ebola dans ces deux pays voisins. Selon les autorités, ces dispositions ont été prises par mesure de précaution afin d’éviter toute propagation du virus sur le territoire rwandais. D’après un reportage publié par The New Times, plusieurs zones frontalières ont été visitées et les équipes déployées sur place ont intensifié les opérations de dépistage et de surveillance sanitaire.…
SOMA INKURUByinshi ku mbuto za “GMO” n’uruhare rwazo mu buhinzi bwunguka
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyigikiye ikoreshwa ry’imbuto zihinduwe mu buryo bwa siyansi “GMO” mu buhinzi, ibihuha byinshi byagiye bikwirakwira ku ngaruka ryazo ku buzima bw’abantu, ubutaka ndetse n’ibidukikije. Icyakora, abahinzi bo mu turere dutandukanye ndetse n’abashakashatsi bo muri RAB basobanura ko ibyo ari ibihuha bishingiye ku bumenyi buke, kandi ko iri koranabuhanga rifite akamaro kanini ku musaruro, ubukungu bw’imiryango y’abahinzi ndetse no ku gihugu muri rusange. Mukamwezi Béatrice, umuhinzi w’urutoki wo mu karere ka Rwamagana, avuga ko afite amakuru ko igeragezwa riri gukorwa ry’imbuto za GMO z’imyumbati, urutoki, ibirayi…
SOMA INKURUDiamond Platnumz ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yatangaje ko azataramira i Kigali kuwa 29 Kanama 2026, hakaba ari hamwe muho azakorera ibitaramo mpuzamahanga yise “Retro Tour”, ateganya gukora muri uyu mwaka. Muri uku kuzenguruka mu bihugu binyuranye azahura n’abakunzi b’umuziki we mu bitaramo binyuranye. Biteganyijwe ko azatangirira mu gihugu cye cya Tanzania, aho azabanza gutaramira mu mujyi wa Mwanza ku wa 25 Mata 2026. Nyuma y’aho azakomereza mu mijyi ya Dodoma na Mbeya. Ibyo bitaramo bizakomereza mu gihugu cya Uganda ku wa 5 Kamena 2026, mbere y’uko ajya…
SOMA INKURUMinisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko inzoga n’ibiyobyabwenge bidakwiriye mu nzira y’urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi. Mu kiganiro kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere, cyibanze ku kibazo cyo kumenya niba amahirwe y’akazi ari impamo cyangwa inzozi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kugira inzozi ari byiza, ariko gukora ku nzozi bisaba kwitwararika. Ati: “Wibaza ko ushobora kuba umukire cyangwa ufite akazi keza nyuma yo kunywa Icyuma, Suruduwire n’inzoga zidafite ubuziranenge? Inzozi si ibyo kunywa gusa! Ugomba kubanza kwitegura, wita ku buzima bwawe, ube umuntu utekanye kandi utunganye.” Yagaragaje…
SOMA INKURUUmuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Iran ntiyemera ibiganiro na USA
Umwuka w’intambara uriyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran yatangaje ko ititeguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ibitero byifatanyije na Isiraheli ku butaka bwayo byaguyemo abasirikare benshi kuva kuwa 28 Gashyantare 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano yakomeye mu bice bitandukanye aho Amerika ifite ibirindiro birimo Doha muri Qatar, Kuwait na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Impungege z’abaturage n’abashoramari zikomeje kwiyongera, aho bafite ubwoba ko intambara ishobora kumara igihe kirekire. Abaturage n’abapolisi bahuye n’ingaruka z’ibi bitero bagaragaza ubwoba n’agahinda. Umuturage wo muri…
SOMA INKURUAPR VC isohotse mu mikino ya kamarampaka: Ihinduka n’ibura ry’abakinnyi birashyirwa mu majwi
Ikipe ya APR Volleyball Club, yari isanzwe ifatwa nk’igihangange muri shampiyona y’u Rwanda, yasoje umwaka idakinnye imikino ya kamarampaka (Playoffs) ku nshuro ya mbere kuva hahindurwa imiterere ya shampiyona. Hakaba hakomeje gushyirwa mu majwi ikibazo cy’abakinnyi. Nubwo iyi kipe ari yo ibitse ibikombe bibiri biheruka, yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 33, inganya na REG VC na Police VC, ariko irushwa ku kinyuranyo cy’imikino yatsinze n’amaseti. Umufana umwe twaganiriye yagize ati: “Biragoye kubyakira. Ikipe iri mu makipe ane ya mbere muri Afurika, ibitse igikombe, ntiyagombye kubura muri Playoffs.” Uyu ni…
SOMA INKURU“Turi abantu mbere yo kuducira imanza”: Basaba kubahwa no kurengerwa nk’abandi
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, abakora akazi k’uburaya basanzwe bamenyerewe ku izina ry’“indatwa” bo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bo tundi turere, batangaje impinduka bahitamo kwitwa “uturabo tw’abagabo”, izina bavuga ko ribafasha kwitandukanya n’imvugo zibasesereza ari nako basaba ko bafatwa nk’abandi baturage bose bafite uburenganzira busesuye. Umwe mu bahagarariye abakora aka kazi muri kamwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, avuga ko ikibazo nyamukuru atari akazi bakora, ahubwo ari uko badafatwa nk’abantu bafite agaciro n’uburenganzira. Ati: “Akenshi abantu ntibadufata nk’abandi…
SOMA INKURUUruhare rw’ihindagurika ry’ibihe ku igwingira ry’abana
Ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abatunzwe n’ubuhinzi. Imvura itagwa ku gihe, amapfa akabije cyangwa imvura nyinshi yangiza imyaka bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’imiryango, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu bikabaviramo kugwingira. Mushimiyimana Pelajiya, umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko mu gihe cy’ihinga giheruka, imvura yatinze kugwa, maze imbuto babibye zumira mu butaka. Ati: “Twahinze ibishyimbo n’ibigori nk’uko bisanzwe, ariko imvura iratinda. Ibyinshi byarumye, ibisigaye bitanga umusaruro muke cyane. Ubu kubona ifunguro rihagije kandi ryuzuye ku bana ni ikibazo gikomeye.” Ibi…
SOMA INKURU