Abaturage bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ari nako batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu birombe bibumba amatafari ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi.
Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari gushaka ubuzima.
Mu murenge wa Nyundo abana bakora mwene iyi mirimo biganjemo ab’imyaka irindwi kugeza kuri 13, barimo guca inshuro bashaka igitunga imiryango yabo, ibyo bamwe mu babyeyi banenga bavuga ko imiryango yabo yagafashijwe n’ubuyobozi, abana ntibabe ibitambo by’imibereho mibi y’imiryango yabo.
Mukarukundo wo mu murenge wa Nyakiliba ati: “Aba bana baza muri iyi mirimo ivunanye kubera imiryango yabo ikennye, nta kundi kunanirana, baba barimo gushakisha igitunga imiryango yabo, dore ko habayeho uburyo ubuyobozi bwabafasha bajya ku ishuri.”
Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Aba bana bakwiriye gufashwa, kuko bataza muri iyi mirimo kubera kwanga ishuri ahubwo bajyayo bakirukanwa kubera ababyeyi babo baba batarabafashije kubishyurira ayo kurya.”
Icyo aba babyeyi bahurizaho ni uko iyo imiryango iba mu bukene bitera abana babo kwisanga mu buzima bubi, bagasaba ubuyobozi gutabarira hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bitemewe ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye kuko abayibakoresha nkana hari amategeko abahana.
Ati: “Duhora tubikangurira ababyeyi ko bitemewe gukoresha abana imirimo ivunanye, kuko ababikora amategeko yo kubahana arahari, iyo tubonye aho byabaye duhita tuhatangira urugero kugira ngo abandi barebereho ko bitemewe.”
Uyu muyobozi akomeza atangaza ko ari inshingano za buri wese ubonye aho umwana akoreshwa imirimo ivunanye, ko aba akwiriye kubimenyesha inzego zibishinzwe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe ibimenyetso bitarasibanganywa.
Mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’ Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, bwasohotse muri Gicurasi, 2020 bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n’ubukene butuma bajya gushaka aho bakora bikarangira bagiye mu mirimo itajyanye n’ikigero barimo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 421 mu turere 11 aho wasangaga abenshi muri bo, bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
INKURU YA ME/ RUBAVU