Byinshi ku ndwara y’igituntu ndetse n’abo gikunze kwibasira kurusha abandi

Igituntu ni indwara ikunze gufata cyane cyane ibihaha, ikaba iterwa na bagiteri (bacteries). Uretse ibihaha, igituntu gishobora gufata n’izindi ngingo harimo igufwa ry’umugongo, impyiko, ndetse n’ubwonko. Ibimenyetso byakuburira ko wibasiwe n’indwara y’igituntu Ibimenyetso by’igituntu cyibasiye ibihaha ni inkorora irenge ibyumweru bibiri, iherekejwe no gukorora  ugacira amaraso, kubabara mu gituza cyangwa kubabara mu gihe uhumeka cyangwa ukorora, kunanuka, umunaniro udashira, umuriro, kubira  ibyuya mu ijoro no kunanirwa kurya. Mu gihe igituntu cyafashe impyiko, igufa ry’umugongo cyangwa ubwonko, ibimenyetso byacyo birahinduka, bitewe n’aho cyafashe. Iyo igituntu cyafashe igufwa ry’umugongo, umuntu ababara umugongo,…

SOMA INKURU

Babangamiwe n’ubuzima babayemo, baratabaza leta

Abaturage b’amikoro macye batuye mu nzu zishaje n’abatagira aho bakinga umusaya, bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye bahorana, bagasaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye, kugira ngo na bo ubwabo babashe kwiyitaho. Urugero, ni urw’umuryango ubarizwa mu kagari ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, wari ugizwe n’abantu bane ariko umwe muri bo w’umwana akaba aheruka gupfa, bikavugwa ko yaba yarazize indwara y’umusonga yatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa ikabanyagirira muri iyo nzu y’ibyatsi, ntoya kandi ishaje uwo muryango ubamo. Babonangenda agira ati:…

SOMA INKURU

Rubavu: Batewe impungenge n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye

Abaturage bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ari nako batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu birombe bibumba amatafari ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi. Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari gushaka ubuzima. Mu murenge wa Nyundo abana bakora mwene iyi mirimo biganjemo ab’imyaka irindwi kugeza kuri 13, barimo guca inshuro bashaka igitunga imiryango yabo, ibyo bamwe mu babyeyi banenga bavuga ko imiryango yabo yagafashijwe n’ubuyobozi,…

SOMA INKURU

Les principales causes des problèmes d’audition / Surdité

La surdité affecte 6 % des 15–24 ans, et plus de 65 % des 65 ans et plus. Des troubles de l’audition peuvent exister dès la naissance, mais le nombre de personnes concernées progresse inexorablement avec l’âge. Face à cette déficience sensorielle, la recherche est particulièrement active : au cours de la dernière décennie, des avancées spectaculaires ont été réalisées dans la compréhension des mécanismes et des facteurs génétiques qui en sont responsables. Les récents progrès technologiques devraient permettre d’améliorer les performances des aides auditives et des implants existants. Grâce…

SOMA INKURU

Impamvu u Rwanda rwagizwe icyicaro nyafurika cy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute/IVI), cyatangaje ko u Rwanda rubaye icyicaro cyacyo muri Afurika, nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu 5 byo kuri uyu mugabane muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024. Iki kigo gishinzwe inkingo cyamaze kugirana amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Kaminuza y’u Rwanda izagira uruhare mu mikorere y’iki kigo, kizashingwa mu Rwanda bitarenze uyu mwaka wa 2024. IVI ni Umuryango ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo, ukaba ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa ’ku giciro…

SOMA INKURU

Bakomeje kunengwa, hanibazwa ikibyihishe inyuma

Biravugwa ko kuba abo bana barwara kugeza ubwo bapfuye, hari ubwo ishuri ribigiramo uburangare, aho batinda guha abana impushya ngo bajye kwivuza, kubera kwizera abaganga bita ku bana mu kigo, impushya zigatangwa uburwayi bwamaze kubarenga. Ibigo by’Amashuri bikomeje gutungwa agatoki ni iby’Abihayimana, aho ngo bagira igitsure cy’umurengera umwana yarwara ntibamwemerere gusohoka mu kigo ngo ni ukwirwaza, ntibabimenyeshe n’ababyeyi be, umubyeyi agahamagarwa abwirwa ko umwana we yapfuye. Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’aho mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere…

SOMA INKURU

Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi- Ubusesenguzi

Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi dore ko ari igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi ndetse kinakungahaye ku mabuye y’agaciro aho cyihariye ayo mu bwoko bwa bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi ku isi, kikagira kandi zahabu na diyama byinshi, kikaba gihabwa amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Afrika. Uyu mubano watangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry.  impande zombi zashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bukungu, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco. Uza gushimangirwa kuwa 25 Mutarama 2024 ubwo Perezida…

SOMA INKURU

Ibanga ry’ubuzima burambye ku bafite virusi itera SIDA

Nk’uko Minisitiri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima  “RBC”, itangaza ko imibare y’abaturarwanda bafite virusi itera sida ari 3%.  Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyifashishije ubushakashatsi bwatangarijwe  ku rubuga www.sidainfoservice.com, bwafasha abafite virusi itera SIDA kuramba. Ikintu cya mbere: Umuntu ufite  virusi itera SIDA agomba gukora ni ugufatisha ibizamini kugira ngo amenye uko umubare w’abasirikare bari mu mubiri we (CD4) bangana, kugira ngo mu gihe baba bagabanutse harebwe ikibitera gishakirwe igisubizo byihuse hagamijwe kwirinda kurwara SIDA ari nako yibasirwa n’ibyuririzi bitandukanye byanamuviramo kumuhitana. Ikintu cya kabiri: Umuntu ufite virusi…

SOMA INKURU

Ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera -FAO

Umusaruro w’ibiribwa ku isi ni rumwe mu nzego zigirwaho ingaruka cyane n’ihindagurika ry’ikirere, Umutekano mucye, n’ibindi. FAO ivuga ko mu myaka itari mike, ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera, aho abarenga 9% by’abatuye isi bafite inzara idakira, naho 1/3 cy’abatuye isi bakaba baba mu bihugu bifite ikibazo gikabije cy’ibura ry’ibiribwa. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ku itariki 10 Ukuboza 2023, ryashyize ahagaragara ishusho yerekana uburyo bwo guhuza ikibazo cy’inzara ku isi n’intego zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Ni mu gihe…

SOMA INKURU

Musanze: Barataka ingaruka zikomeye zikomoka ku kimoteri cyuzuye

Abaturiye ikimoteri rusange giherereye mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no kuba cyaruzuye kikaba gikomeje kubateza umwanda n’umunuko bikabije, bagasaba inzego zibishinzwe kureba icyo zakora mu gukemura iki kibazo kugira ngo ingaruka baterwa n’uwo mwanda zigabanuke. Ubwo itangazamakuru ryageraga aho iki kimoteri giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana, yasanze abakozi baho batindurura imyanda, bakayisuka mu kindi gice cyo muri iki kimoteri kugira ngo haboneke umwanya wo gupakuriramo indi myanda. Umwe muri bo agira ati: “Imyanda bagiye bayimenamo bigera ubwo yuzura ikora ikimeze nk’umusozi kubera…

SOMA INKURU