Covid-19 ni icyorezo cyahangayikishije isi yose n’u Rwanda rudasigaye, hafatwa ingamba zinyuranye zo guhangana nayo, muri zo hazamo na gahunda yo gukingira, aho kuri ubu yagejejwe no mu bana bato kuva ku myaka 5 kugeza kuri 11. Ni muri urwo rwego abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, banyarukiye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA rufite abanyeshuri 1273, mu rwego rwo kumenya uko iki gikorwa cyo gukingira abana covid-19 gihagaze nk’imwe mu ngamba yo guhangana no…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Rwanda: Kugabanya igwingira ry’abana bikomeje kuba ihurizo, Leta iti “Twafashe ingamba”
Ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda kimaze igihe kivugwaho ndetse hagashyirwaho n’ingamba zo kukirwanya ariko kigakomeza kugaragara. Hari n’uduce kirushaho kwiyongera, nk’uko ubushakashatsi bwa gatandatu ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage “RDHS” bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Abaturage bagaragaza impamvu zibitera, ubuyobozi na bwo bugatangaza ingamba nshya. Igwingira mu bana rigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze, akarere kazwiho kweza cyane ibiribwa binyuranye ariko kakaba kamwe mu turere 5 igwingira mu bana ryiyongera aho kugabanuka, ababyeyi banyuranye bahuriza ku mpamvu zigwingiza abana. Mukanyandekwe Christine, ateruye umwana…
SOMA INKURUKayonza: Inzuki zivuganye abantu
Abaturage icyenda bo mu murenge wa Murundi, uherereye mu karere ka Kayonza bariwe n’inzuki babiri muri bo bahita bapfa, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi. Ibi byabaye saa tanu zo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yatangaje ko aba baturage bariwe n’inzuki bari guhinga hafi y’imitiba myinshi. Ubwo ngo bari bahugiye mu guhinga umwana w’uyu mugabo yahanyuze afata amabuye atera muri ya mitiba inzuki zihita zitangira gusara ziva mu mitiba ari…
SOMA INKURUKwibumbira mu matsinda byabafashije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi”
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke hagamijwe gukumira igwingira mu bana no kurwanya imirire mibi, abatuye muri Kamonyi bakaba bemeza ko kwibumbira mu matsinda bagamije kurwanya igwingira mu bana byabafashije mu gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga. Bamwe mu baturage mu karere ka Kamonyi, bo mu murenge wa Runda, bibumbiye mu matsinda atandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakora igikoni cy’umudugudu bemeza ko bigiyemo byinshi bijyanye no…
SOMA INKURUUko Covid-19 ihagaze mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo
Musanze ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ukaba umujyi wa kabiri mu twunganira umujyi wa wa Kigali, ukaba urangwa n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bakurikiye ibyiza nyaburanga biwugize byiganjemo Parike y’Ibirunga n’ibindi. Abahatuye ndetse n’abahagenda batangaza ko nta Covid-19 ikiharangwa. Nubwo byifashe gutya ariko, ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Ruhengeri, hagaragaye ikinyuranyo cy’ibyo bamwe mu baturage bo muri aka karere n’abahagenda bibwira, kuko muri serivise y’umuhezo bakiriramo abarwayi ba Covid-19 hasanzwemo umurwayi ndetse n’umuganga ukuriye iyi serivise atangaza ko hakigaragara abanduye Covid-19. Gusa uwagaragayeho…
SOMA INKURUKigali habereye impanuka yahitanye umunyamaguru
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2023, mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, ikamyo yakoze impanuka ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda. Ababonye uko iyo mpanuka yagenze batangaje ko yaturutse ku ibura rya feri. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo. Ishami…
SOMA INKURUIntungamubiri z’igi ku mwana ni ntagereranwa
Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura. Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana. Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka…
SOMA INKURURwinkwavu-Kayonza: Ibikiri imbogamizi mu kwirinda VIH/SIDA mu bacukuzi
Iyo ugeze Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti, uhasanga abagera kuri 200 bakoramo, muri bo abenshi ni urubyiruko, aho usanga intero ari imwe ko babangamiwe no kutabona udukingirizo hafi yabo n’aho tubonetse bakuriza ibiciro bitwaje amasaha. Ibi aba bacukuzi batangarije umuringanews.com babihuriraho ari benshi, aho hagaragaye n’abadatinya kuvuga ko habaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko akazi kenshi bagira bituma nta mwanya uhagije babona wo kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina, bityo bagakwiriye kwegerezwa udukingirizo aho bakorera ndetse hakanabaho kwigisha abacuruzi babafatirana mu masaha…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga muri CHK
Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK, bakurikiye inzira y’urwango n’amacakubiri kugeza ubwo batatiye indangagaciro yo gutanga ubuzima bakica bagenzi babo bakoranaga b’Abatutsi n’abandi baturage babahungiyeho. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye mu bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakahaburira ubuzima. Abakozi b’ibi bitaro bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu…
SOMA INKURURwamagana : Uwarindaga Banki yishwe
Umugabo w’imyaka 30 warindaga ishami rya banki riri ahitwa Ntunga mu karere ka Rwamagana, yishwe atewe ibyuma mu mutwe n’abantu batazwi bashakaga kwiba iyo banki. Uwo murinzi yishwe mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Akabuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Gasantere ka Ntunga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana Saa 6:00 bivuzwe n’umuntu wabavomeraga amazi yo gukora amasuku. Ati “ Yahageze abona amaraso abura umuzamu waharindaga, akomeza gukurikirana ya maraso…
SOMA INKURU