TETA NA SANGWA 7

  Umunsi umwe Teta ari mu nzira avuye ku isomero, ni ku mugoroba ahashyira saa moya n’igice ari kumuhanda wa kaburimbo yumva umuntu umugenda inyuma aho Teta ashinguye ikirenge undi ahashinga ikindi, maze yumva ijwi rituje ariko rya Gisore rimuvugisha riti: Muraho mukobwa mwiza, Muraho neza, Kuba mbavugishije nizere yuko bitababangamira, Oya ntakibazo rwose, Okey ni byiza noneho, buri mugoroba unyuraho aho mba nicaye hariya ku irembo ry’iwacu, Sorry, iwanyu ahagana he? Kuri uriya muryango w’ubururu n’urugo rwubakishije urugarika. Okey, Teta akibyumva ahita yibuka ko ajya abona Sangwa yicaye imbere…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 7

  Teta yirukanse inyuma ya SANGWA ngo arebe aho anyura ndetse n’aho ataha ariko biranga ayoberwa aho anyuze.  Asigarana agahinda  kenshi. Ese buriya koko uriya musore ancitse ate? Kandi Keza yambwiye ko ataha hano hafi y’isomero. Ubu se nzahabwirwa n’iki koko? Ubwo Keza ntiyasubira inyuma mu isomero dore ko niyo yasubirayo atabasha kugira icyo akora, nuko yikomereza inzira arataha ariko atahana agahinda.   Biracyaza.   MUSEKEWEYA Liliane  

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 6

Ntibitinze SANGWA na TETA bicaye mu nzu y’isomero, SANGWA azinze agakaye ke afashe n’ikaramu mu ntoki arahagurutse TETA nawe kurya amuhozaho ijisho, umutima uramusimbuka ati: «ubwo ahagurutse aratashye»kandi Teta yumva amasaha yose agize umunsi  yajya ahora areba Sangwa mu maso ye. Sangwa aba asohotse mu isomero nk’umuntu utashye, Teta nawe aba ashyize amakaye ye mu cyo ayatwaramo ahita asohoka mu nzu y’isomero, akurikira Sangwa. Biracyaza. MUSEKEWEYA Liliane

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 5

  Keza ati “uriya ndamuzi twize ku kigo kimwe”, Teta aramwenyura asa nk’uwishimye aratekereza ati wabona mwene mama ambereye icyambu nambukiraho nkagera kuri Sangwa. Nuko ahita abaza mukuru we ariwe Keza ati “nonese mujya muvugana”? Nuko Keza aramuhakanira ati “ntituvugana ariko nzi iwabo”,  Teta ati “nonese iwabo ni ahagana he”?  Keza ati “ni uwahariya hafi y’isomero”, nuko Teta yiha gahunda yo kuzahamenya neza, kuko yirinze kubaza mukuru we byinshi ngo atamwibazaho cyane.   Biracyaza.   Musekeweya Liliane  

SOMA INKURU

TETA NA SAGWA 4

Teta afite umuvandimwe witwa keza uyu keza akaba ariwe mukuru kuri Teta, bose iyo bari kumwe, buri wese aba asa nkucunga undi nuko keza abaza Teta ati “Ese kuki iyo turi mu inzu y’isemero, aho gusoma mu ikaye cyangwa se ngo usome igitabo mba mbona warangaye? Teta yitsa umutima asubiza mukuru we ati keza mwana wa mama burya hariya hari umusore uba wandangaje, keza amubaza uwo musore uwo ariwe, Teta ati ni umusore mwiza cyane w’igikara w’imisaya miremire, nawe ni muremure ndetse w’igara ritoya, nuko mukuru we ahita aseka ati…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA III

  Isura ya Sangwa ikomeje kwiganza mu bitekerezo bya Teta, icyo agiye gukora cyose agikora umutima uri kuri Sangwa, Teta ajya gusenga agira ngo aryame mu maso ye hakazamo Sangwa, yaba ari munzira ajya cyangwa se ava ku ishuri akagenda yifuza guhura na Sangwa, ibi bigatuma agenda anamwikanga rero hari n’igihe ahura na Sangwa yamubona umutima ugasimbuka!!! Gusa no kuryama ntakiryama agira ngo atoye agatotsi akabona Sangwa mu nzozi yakanguka nabwo aryamye akajya abona aryamanye na Sangwa, akamubona barebana mu maso shenge!!! Kandi mubyukuri ntabwo bari kumwe ahubwo byose biraterwa…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA II

  Teta uko iminsi igenda yakomeje kubura amahoro, kubera urukundo rwinshi afitiye SANGWA, kandi nyamara ntahandi baziranye usibye guhurira mu nzu y’isomero ry’ibitabo dore ko bose bari mu buzima bw’ishuri.   Ariko hano iyo batari muri rya somero habaho ko bahurira mu nzira baba bava ku ishuri, bose bari mu mwambaro w’ishuri cyangwa se indi myambaro isanzwe itari iy’ishuri, ariko nyamara nubwo iyo SANGWA yicaye mu nzu y’isomero ntakindi kimurangaza iyo ahuye na Teta amusuhuza nk’umuntu bafite aho bajya bahurira kuko ntabwo amunyuraho ngo agende atamusuhuje, gusa n’iyandamukanyo ya mwiriwe,…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA

Ku meza y’uruziga umukobwa w’umwangavu, Teta uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yicaye mu ruhame rw’abantu arimo aritegereza Umusore mwiza cyane ariwe SANGWA nawe w’imyaka 21 kandi nyamara Sangwa uwo nguwo yubitse umutwe mu ikaye arimo arasubira mu masomo ye cyane cyane ko Teta we ikaye ye yayifunguye, nyamara kuyirebamo ngo asome ibyanditse bikaba byanze kubera kurangarira Sangwa. Teta aritegereza umusore mwiza w’igikara, w’imisaya miremire, ufite imisatsi y’irende imuryamyeho ndetse n’ubwanwa bumanutse imisaya yombi bugahurira kukananwa, maze akagira inkomanga zivanze n’ubwoba bwinshi biturutse k’urukundo rwamurenze aribaza ati : Mbega umuhungu…

SOMA INKURU

Abahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver. Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo  muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee  bo muri Tanzaniya. Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi…

SOMA INKURU

Ikorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25. Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi. Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize…

SOMA INKURU