Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzahacyaha, RIB rwibukije abantu ko hejuru yo gusambanya abana hari n’ibindi bikorwa bibakorerwa bifatwa nk’ihohotera kandi bikomeje kugaragara henshi. Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara abantu benshi bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana. Nubwo gusambanya umwana ari ryo hohoterwa riri ku isonga, ntabwo ari ryo ryonyine rikorerwa abana mu Rwanda. Imbere y’Amategeko y’u Rwanda, umwana ni umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, uyu aba ari umwana kandi akanafatwa nk’umunyantege nke akaba ariyo mpamvu amategeko amurengera akanamurinda. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongeye kugaruka ku kibazo…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Uwari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’Amavubi yitabye Imana
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi. Baziki Pierre yitabye Imana Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”. Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro…
SOMA INKURUBabiri baguye mu mazi polisi yabarohoye bapfuye
Kuri uyu wa kane, taliki ya 10 Gashyantare Abapolisi bo mu ishami rishinzwe Umutekano wo mu mazi, bazobereye mu gutabara no gushaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (DIVERS), bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi. Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cy’ejo hashije kuwa 10 Gashyantare 2022, undi witwa Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,…
SOMA INKURUBatatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi muri Kigali batawe muri yombi
Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge bataye muri yombi abantu batatu bakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya no mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara. Abafashwe barimo uw’imyaka 40, uwa 22 n’ufite 26. Bafashwe ku matariki atandukanye ku wa 7 no ku wa 8 Gashyantare 2022. Uko ari batatu bacuruzaga urumogi mu buryo bw’uruhererekane, bafatanywe udupfunyika twarwo 2.846. Uwarugemuraga mu Mujyi wa Kigali yafatanywe udupfunyika 2.546 aruzaniwe n’umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanzwe atuye mu Karere…
SOMA INKURUIkamyo nini yakomeje impanuka yinjira mu nzu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 mu mudugudu w’Akabuga, mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, ikamyo nini yambukiranya umupaka yakoreze impanuka irenga umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage ariko ntihagira umuturage uhagirira ikibazo. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yatangaje ko iyi kamyo yasenye inzu ebyiri ariko ko nta muturage wahagiriye ikibazo. Yagize ati “Imodoka yakase ikorosi ntibyayemerera birangira yinjiye mu ngo z’abaturage isenya inzu ebyiri zegeranye gusa nta muntu yahitanye. Inzu imwe yangiritse ku ruhande indi yangirika ku gice cy’inyuma cyose,…
SOMA INKURUAbafata Iwawa nk’aho guhora baraburirwa
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2020, ubwo hazozwaga icyiciro cya 22 cy’igororamuco rikorerwa ku Kirwa cya Iwawa,umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yatangaje ko abagororerwa Iwawa bagasubira mu buzererezi batazongera guhabwa aya mahirwe. Ati “Hari benshi Iwawa bayigize nk’igitutsi, ngo urakajya Iwawa. Ariko mwe muhavuye muzatubere ba ambasaderi. Ntabwo twifuza ko muzagaruka. Uzabisubiramo, aya mahirwe mwahawe ntabwo tuzongera kuyamuha tuzabwira inkiko zikore akazi kazo”. Mu 1585 basoje icyiciro cya 22 harimo abarenga 500 bari bagarutse inshuro zirenga imwe. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe, Imibereho Myiza y’Abaturage,…
SOMA INKURUMusanze: Huzuye urwibutso rw’abatutsi biciwe mu nzu y’ubutabera
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imirimo yo kubaka Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari inzu y’ubutabera igeze ku kigero kirenga 90% kuko ubu hari gukorwa amasuku. Biteganyijwe ko imibiri iruhukiye Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza izimurirwa muri uru rushya mbere ya Mata 2022. Aho uru Rwibutso ruri kubakwa, ni ahahoze hakorera Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi baturutse mu yahoze ari Sous-préfecture ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke), abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahahungiye bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuhabarindira.…
SOMA INKURUImpamvu covid-19 yatumye abakire ku isi barushaho gukira
Icyorezo cya coronavirus cyatumye abakire ba mbere ku isi bakira kurushaho ariko gituma abantu benshi kurushaho bisanga babayeho mu bucyene, nkuko bivugwa n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza OXFAM. Ikigero kiri hasi cy’ibyinjizwa n’abacyene cyane bo ku isi cyagize uruhare mu rupfu rw’abantu 21,000 buri munsi, nkuko raporo y’uyu muryango ibivuga. Ariko abagabo 10 ba mbere b’abaherwe ku isi bakubye inshuro zirenga ebyiri umutungo wabo uwushyize hamwe kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2020, nkuko OXFAM ibivuga. Ubusanzwe OXFAM isohora raporo ku busumbane ku isi mu ntangiriro y’inama y’isi ku bukungu izwi…
SOMA INKURUNyagatare: Uwihaye Imana akaba n’umurezi arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu
Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare,uUmudugudu wa Nyagatare ya II, umufurere ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri mu kigo cy’amashuri aracyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.” Ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’ Dr Murangira yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo…
SOMA INKURUGasabo: Abana bakuwe mu muhanda hari icyo basabwe
Umuryango washinzwe n’abakobwa n’abagore barera abana bonyine ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bahaye abana ubunani bo mu murenge wa Bumbogo bakuwe mu muhanda, bakaba barakuwe mu buzererezi n’akarere ka Gasabo yiswe ‘Operation 20 Solid Days’, igamije kurwanya ubuzererezi. basangiye ifunguro ryo gutangira umwaka mushya wa 2022 n’abana bakuwe mu buzererezi. Mu gutanga ubunani hagendewe ku bagizweho ingaruka zo kurerwa n’umubyeyi umwe ndetse n’ibindi bibazo biterwa no kutumvikana kw’imiryango bakomokamo. Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika…
SOMA INKURU