Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye. Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro…
SOMA INKURUCategory: Amakuru ababaje
Gatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda
Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…
SOMA INKURUAbana batandatu batawe n’ababyeyi bahawe ubufasha
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo abana batandatu batawe n’ababyeyi babo batuye mu mudugudu wa Rusongati, akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba akarere ka Rubavu kubafasha. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa…
SOMA INKURURwanda: Umwe mu mirenge gusambanya umwana bifatwa nk’umuco
Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera. Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…
SOMA INKURUKarongi: Ruswa iratungwa agatoki mu kutishyurwa imitungo yabo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, intara y’Iburengerazuba, barinubira kuba bararangirijwe imanza z’imitungo yabo mu nkiko Gacaca yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko abari bashinzwe kwishyuza harimo n’abayobozi bakayirira ntibishyurwe aho bagejeje ikibazo ntibarenganurwe ahubwo umuyobozi ubyinjiyemo nawe agacika intege zo kubikurikirana, ari nayo mpamvu babashinja ruswa. Aba baturage batangaza ko bake bishyuwe nabo batarengerejwe 1/10 cy’ayo bagomba guhabwa, kandi abagomba kwishyura barayatanze yose n’aho bibaye ngombwa imitungo yabo yaratezwaga cyamunara. Iki akaba ari ikibazo kimaze igihe, yaba ukwishyura ibyangijwe cyangwa gutanga indishyi bisa n’ibyananiranye muri…
SOMA INKURUMiss Rwanda 2012 Mutesi Aurore mu kababaro gakomeye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi Kayibanda Ladislas, akaba umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012. Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’igihe kitari gito yaramaze arwaye. Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore. TETA Sandra
SOMA INKURU