Bugesera-Gashora: Kwegerezwa amazi meza byabahinduriye ubuzima


Kubona amazi meza kandi hafi yabo byabaye imbarutso y’impinduka ikomeye y’imibereho ku miryango inyuranye yo mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera. Ku ikubitiro abagore n’abana bakize imvune zikabije z’urugendo rw’amasaha 2 bakoraga bajya gushaka amazi ku byuzi, ariko n’ubundi ntibibuze ko intonganya n’amakimbirane bikomoka ku mwanda birangwa mu miryango itari mike.

Aya makimbirane abagore n’abagabo batandukanye bo muri uyu murenge bemeza ko hari abagore yaviragamo kwahukana, abagabo bakigira mu nshoreke zibona umwanya wo kwiyitaho.

Nzabirinda Damascene, umworozi wo murenge wa Gashora, akaba umugabo ufite umugore n’abana 3, atangaza ko nyuma yo kubona amazi meza ndetse akabegerezwa ubuzima bwahindutse, akaba abanye neza n’umugore we ndetse n’abaturanyi babo nabo ni uko.

Ati: “Mbere umugore wanjye n’abana banjye batakazaga igihe kinini bajya gushaka amazi, maze bakagaruka baguye agacuho bikaviramo bamwe mu bana banjye kutajya kwiga, umugore wanjye  twendaga kuzicana kuko iteka nasangaga mu rugo umwanda ari wose, abana basa nabi, umugore nawe ari uko adaheruka kwikoza amazi, ibi byatumaga numva ntamushaka ahubwo nkajya kwirebera abasa neza bo mu isantire”.

Nzabirinda yemeza ko kuriya kutagira amazi bitatezaga amakimbirane mu rugo rwe gusa, kuko wasangaga n’imiryango baturanye abagore bahora bahukana kuko abagabo babashinjaga kutubahiriza inshingano z’urugo. Akaba yemeza ko ibi byahindutse amateka imiryango irangwa n’umunezero ndetse n’igihe cyo kuba hamwe mu muryango cyariyongereye kandi bunze ubumwe kurushaho.

Tuyisenge Sarah, umubyeyi w’abana babiri, nawe utuye mu murenge Gashora atangaza uburyo kwegerezwa amazi meza byamurinze gusenya akongera kuvuga rumwe n’umugabo we.

Ati” Mbere kwirirwa niruka nshaka amazi byari igihombo gikomeye, kuko nakoraga urugendo rurerure rurenga amasaha 2 mu misozi iterera, nkagera mu rugo meze nk’uwarwaye kubera umunaniro. Icyo gihe ntabwo nabaga mfite umwanya cyangwa imbaraga zo kwita ku bana banjye cyangwa ngo nanjye niyiteho. Wasangaga aho ndi hose isazi zituma kubera kudakaraba no kwambara imyenda itameshe ndamira amazi kugira ngo ntabura ayo gutekesha, iwacu harangwa ubwumvikane buke.”

Tuyisenge yemeza ko ubu, amazi aboneka byoroshye, abasha kwita ku isuku ye, agategura amafunguro mu mahoro ndetse akanafata umwanya wo kwishimana n’umuryango we, akaba ashimangira ko ibi  byagaruye ituze mu rugo rwe.

Yemeza uruhare rw’amazi meza mu mibanire myiza y’abashanye

Umuyobozi w’ishami ry’isuku n’isukura mu karere ka Bugesera, Kananga John Damascene atangaza impinduka mu buzima bw’abaturage bitewe no kwegerezwa amazi meza.

Ati: “Mbere, gushaka amazi byari bigoye cyane kandi bihenze. Byari bikomeye  ku bagore n’abana, kuko kuvoma byari imvune zikomeye, aho abashakanye bahoraga basiganira amazi, hari abagabo batangiye kwinuba no gutoteza abagore babo babahora ibibazo byaturukaga ku mwanda. Ariko ubu amazi meza aboneka hafi yabo kandi isuku yarimakajwe bityo  imiryango irushaho kubana neza.

Kananga atangaza ko hari abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bo mu karere ka Bugesera babona amazi meza kandi hafi yabo.

Ati: “Water Aid yagize uruhare runini mu gutanga amazi meza, kuko ari bo bashyigikiye kubaka imiyoboro y’amazi ingana na kilometero 9 itanga amazi meza mu murenge wa Gashoraibi byorohereje gahunda z’isuku n’isukura ndetse akaba ari nabyo byagize uruhare runini mu guhindura imibereho y’imiryango yo mu Karere ka Bugesera.”

Kugeza ubu, imibare yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi bw’isuku mu karere ka Bugesera yemeza ko 81.2% by’abaturage baho bafite amazi meza.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment