Aremeza ko Covid-19 yabateje igihombo gishoreye ubukene


Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga.

Muri bo harimo Mukawera Jose utuye  mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze  mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje mu bihe bikomeye.

Mukawera yashimangiye ko mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda yari afite umuryango wifashije kuko umugabo we yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ajya kuzana indagara, nawe afite aho acururiza imyenda, ubucuruzi bwe bugenda neza, ku buryo ku kwezi we n’umugabo we binjizaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atandatu (600,000frs), ngo ariko ubu ubuzima bwarahindutse kuko ubucuruzi bw’umugabo bwarahagaze ndetse nawe arahomba kuko yashidutse akoze mu gishoro, aho kuri ubu afite akabutike nako harimo ibintu bike.

Ati ” Mu bantu Covid-19 yakozeho njye n’umuryango wanjye turi aba mbere rwose, kuri ubu bukene ni bwose, igishoro cyaradushiranye, nanjye ndahomba ariko nanga kwirirwa nicaye ndya ntakora, duke twari dusigaye ndushora muri butike ariko dore hasigayemo utuntu duke kuko ibazwa ibintu byose kandi ari nta gishoro. Rwose ndatakamba numvise ko leta hari ubufasha yageneye abagore bacuruzaga ariko Covid-19 ikabashora mu gihombo, sinigeze numva aho biyandikishiriza ahubwo natunguwe no kumva havugwa ko hari urutonde rw’abazahabwa amafaranga y’ingoboka yo kwifashisha mu bucuruzi, nanjye leta ninyibuke rwose”.

Mukawera yasabye ko kuko urutonde batanze abona hari benshi bacikanwe nabo bakongerwaho kuko ngo ubuzima bubakomereye, anibaza uko abana bazasubira ku ishuri, dore ko abonye amafaranga amwunganira yakongera muri butike y’ibiribwa yafunguye ngo kuko abona bigenda nubwo we yinaniwe kubw’ubushobozi buke.

Nubwo Mukawera asaba ubufasha leta nk’ubwo abandi bo mu tundi turere tugize umujyi wa Kigali bagiye bahabwa bubafasha kwivana mu gihombo, umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu karere ka Gasabo, Rwikangura Jean yatangaje ko urutonde rw’abagore bagomba gufashwa rwamaze gutangwa ruturutse mu nzego z’ibanze.

Ati ” Hari umuterankunga wasabye abantu 20,000 bo mu Mujyi waKigali bo guhabwa inkunga bagizweho ingaruka na Covid-19, ariko gutoranya abahabwa amafaranga habagaho gutoranya abababaye kurusha abandi, kuko uriya mubare ni muto cyane ugereranyije n’imiterere y’uyu mujyi ndetse n’abayikeneye, ariko ubutaha tuzarushaho kubimenyekanisha kugira ngo hatagira ucikanwa”.

Uyu muyobozi yatangaje ko hari abatangiye guhabwa aya mafaranga, ariko yashimangiye ko abantu bose batabyishimira kuko buri wese aba ayakeneye, gusa yemeje ko ubutaha bazarushaho kunoza uburyo bwo kubimenyekanisha ku buryo abacikanywe bitazongera kubabaho.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment