Abari baraheze mu icuraburindi ry’ikizima leta igiye kuribakuramo ibinyujije mu nguzanyo


Minisiteri y’ibikorwa remezoyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bisanzwe bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba eshanu zimaze kugirana amasezerano n’imirenge sacco uko amashanyarazi azagera ku baturage

Ayo mashanyarazi akaba azatangwa biturutse mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO maze bayagurizwe bishyura inyungu y’amafaranga 7,5% frw.

Sosiyete 5 zicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zamaze kugirana amasezerano na leta

Mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe, ni ho habereye umuhango wo gutangiza gahunda yo gufasha abaturage kubona amashanyarazi y’izuba binyujijwe mu nguzanyo, mu Ntara y’Amajyepfo bikaba byakomereje no mu Tundi turere.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashanyarazi n’Amazi, Germaine Kamayirese, yabwiye abaturage ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo boroherezwe kubona ubwishyu bw’aya mashanyarazi kandi ko inyungu yazo ari nto cyane.Yagize ati “Inyungu kuri izi nguzanyo yagabanijweho hafi inshuro eshatu kuko yari hejuru ya 20% none yashyizwe kuri 7.5% kugira ngo amashanyarazi abegereho”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashanyarazi n’Amazi Kamayirese yabanje kwifatanya n’abaturage mu gusiza  ikibanza cyo kubakamo ishuri mbere yo gutangiza umushinga  w’amashanyarazi akomoka ku  mirasire y’izuba.

Nsabimana Janvier umwe mu baturage bavuga ko bagiye kwitabira kugurizwa ngo babone amashanyarazi, avuga ko mu Murenge wabo nta mashanyarazi yahageraga bigatuma ibikorwa remezo bidindira,ndetse no kwigisha abana nijoro bikaba byari bikomeye. Yagize ati “Ubusanzwe twe tumenyereye gucana agatadowa, nta mashanyarazi twagiraga ariko ubwo iyo nguzanyo ije ku nyungu ntoya bigeye kudufasha no gukemura ikibazocy’abana basubiramo amasomo nimugoroba.”

Amafaranga atangwa muri izi nguzanyo akaba yarahawe za Sacco na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ku nkunga ya Banki y’Isi mu rwego rwo gufasha imishinga igamije gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngufu zisubira, cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%. Kuri ubu, abagerwaho n’amashanyarazi muri rusange bari ku ijanisha risaga 46.5%.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment