Abamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva icyunamo cyatangira


Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura abantu 18 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwibuka, hari abantu bakomeje kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Muri rusange hagaragaye ibikorwa 22 byose bigizwe n’amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside. Abaturage uko bagomba kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza.”

Avuga ko mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingero z’ibyo bikorwa eshanu, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Majyepfo bitanu, mu Majyaruguru bitatu naho Iburengerazuba hagaragara bibiri.

Ni ukuvuga ko bose hamwe ari 32, ariko Polisi y’Igihugu ivuga ko abatawe muri yombi ari 18 aho bacumbikiwe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihe abandi bane bagishakishwa.

Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo rivuga ko ‘umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Ubwubwanditsi@umuringanews


IZINDI NKURU

Leave a Comment