Nyuma y’igihe kirekire ashakishwa aragezwa imbere y’urukiko


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020, ni bwo Kabuga Félicien agezwa imbere y’urukiko i Paris mu Bufaransa, aho amenyeshwa ibyaha akurikiranweho.

Reuters yatangaje ko umunyamategeko wa Kabuga Felicien witwa Emmanuel Altit yatangaje ko uyu musaza agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri.

Amakuru avuga ko urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko hanyuma rugaha urubanza abandi banyamategeko bashinzwe iperereza mu minsi 8 iri imbere.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekana niba uyu mugabo ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi yazashyikirizwa urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha cyangwa niba azaburanira mu Bufaransa.

Kuwa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020,nibwo Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nkuko byatangajwe n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari “ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo”.

Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi “mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe”.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ’apartment’ abifashijwemo n’abana be.

Kuwa 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari “’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye”.

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari “umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”.

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

IBUKA yifuza ko aburanishirizwa mu Rwanda

Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyi ari inkuru nziza kuri bo.

Bwana Ahishakiye yagize ati Nka Ibuka twashimishijwe n’iyi nkuru ko Kabuga ukurikiranweho uruhare rukomeye muri Jenodie yakorewe Abatutsi abantu benshi bagatakaza ubuzima yafashwe”.

Avuga ko bashimira inzego zabigizemo uruhare cyane leta y’Ubufaransa n’uru rwego rw’ubutabera rwa ONU/UN rwasigariyeho urukiko rwaburanishaga abaregwa Jenoside rw’i Arusha.

Ati Muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu Bufaransa hari byinshi byahindutse, hari n’abandi bagera kuri 30 ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Bufaransa”.

Bwana Ahishakiye avuga ko nyuma y’uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yajyanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanira.

Ati Ni ikintu cyadufasha, n’abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha byaba ari ubutamwa bukomeye ku Banyarwanda”.

Uru rwego rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwamushakishaga, biteganyijwe ko ari rwo ruzamuburanisha, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.

Ku itariki ya 8 y’ukwa gatatu mu 2012, Roland Amoussouga wari umuvugizi w’urukiko rwa ICTR (TPIR) yabwiye abanyamakuru i Kigali ko Kabuga afashwe atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Valérie Mukabayire ukuriye umuryango w’Abagore bagizwe abapfakazi na Jenoside, AVEGA, yabwiye BBC ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kuri Kabuga.

Madamu Mukabayire ati Umuntu wese warokotse Jenoside yishimiye ifatwa rye, abantu bose bari baritegereje kuko we ashinjwa uruhare muri jenoside ku rwego rwo hejuru.

“Ni byiza kuba afashwe akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera akabazwa ibyo yakoze byagize ingaruka zikomeye Abatutsi bakarimburwa”.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yari mu gatsiko gakomeye kari ku butegetsi mu Rwanda,kateguye byimbitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Bivugwa ko muri 1993 na 1994 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000 aho nibura umunyarwanda 1 kuri 3 bakuze yari bubone umuhoro.Yabyaye abana 2 b’abakobwa bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari amaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, biterwa n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.

Source: Reuters 


IZINDI NKURU

Leave a Comment