Dr Mutsinzi wagize uruhare rukomeye mu butabera bw’u Rwanda yatabarutse


Dr Jean Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akanayobora itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Dr Mutsinzi wavutse kuwa 5 Mata 1938, ni umwe mu banyarwanda ba mbere babonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Komisiyo Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’ahandi.

Yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano.

Dr Mutsinzi kandi yibukwa cyane ubwo yari ayoboye Komisiyo y’abantu barindwi yakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, iyi ikaba yaranakoze raporo yamwitiriwe.

Abandi bari bagize iyi komisiyo ni; Dr. Jean Damascene Bizimana wari Visi Perezida, Alice Rugira wari umunyamabanga, Augustin Mukama, Jean Baptiste Mvano, Judith Mbabazi na Peter Mugenzi.

Raporo Mutsinzi yatangajwe mu 2010 yemeje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu nkambi ya Kanombe, birashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

Dr Mutsinzi yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu 1995-1999, umucamanza mu rukiko rwa Comesa mu 2001-2003, Perezida w’Urukiko rwa Afurika, yari muri Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003, ryavuguruwe mu 2015, Umuyobozi w’ubushakashatsi muri Université Libre de Bruxelles n’ibindi.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment