Uwinkindi yatangaje inzitizi yifuza kubanza kugaragaza mbere yo kuburana


Pasiteri Uwinkindi Jean wahoze abwiriza Ijambo ry’Imana muri ADEPR i Kanzenze mbere ya Jenoside,  yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu mpera za 2015, Urukiko rw’Ubujurire ruri kuburanisha ubujurire bw’uyu mugabo uyu munsi rwasubitse urubanza kuko uruhande rw’uregwa rwatinze kohereza imyanzuro isobanura ubujurire bwabo kuko bayishyize muri System mu mpera z’icyumweru gishize.

Umucamanza ati “Twari dufite amasaha 48 yo gusoma no gusesengura iyo myanzuro, ntabwo ari umukoro woroshye”.

Umucamanza yavuze kandi ko uruhande rw’ubushinjacyaha rwandikiye urukiko rusaba ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa kuko narwo rutararangiza gusesengura iriya myanzuro ya paji 78 ku buryo na rwo rutanga isubiza iyi y’uruhande rw’uregwa.

Umucamanza ati “Ibyo bavuga dusanga ari ukuri kuko amasaha 48 ni make cyane”.

Yahise asubika uru rubanza aha Ubushinjacyaha ibyumweru bibiri ngo na bwo bube bwatanze imyanzuri yabwo isubiza iriya ya Uwinkindi Jean na Me Jean Claude Bizimana Shoshi umwunganira.

Me Shoshi wavugaga ko we n’umukiriya we bari baje biteguye kuburana, yahise abwira Umucamanza ko bafite inzitizi nyinzi zagombaga kubanziriza urubanza.

Umucamanza yahise amubaza izo ari zo, asubiza agira ati “Ni byinshi byonyine n’ibyo umuntu abonera mu rukiko.”

Urukiko rwavugaga ko rwifuza ko uru rubanza rwihuta kimwe n’izindi z’abaregwa ibyaha bya Jenoside, yabwiye Me Shoshi ko niba ziriya nzitizi zishobora kuzatuma iburanisha ritaha risubikwa yazivuga uyu munsi kugira ngo zive mu nzira.

Me Shoshi yahise yaka ijambo agira ati “Ntabwo twifuza gutinza urubanza.” Umucamanza ahita amubwira ati “Hari uvuze ko mubishaka?”

Uyu munyamategeko yabwiye Umucamanza ko ziriya nzitizi bazazishyira mu nyandiko bazohereza muri Systeme.

Inteko iburanisha uru rubanza rw’Ubujurire irimo Muhumuza Richard wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru ubu yagizwe Umucamanza mu rukiko rw’Ubujurire, bivuze ko yari akuriye ubushinjacyaha bwaburanye na Uwinkindi Jean ubwo yakatirwaga Burundu.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment