“Turi abantu mbere yo kuducira imanza”: Basaba kubahwa no kurengerwa nk’abandi

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, abakora akazi k’uburaya basanzwe bamenyerewe ku izina ry’“indatwa”  bo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bo tundi turere, batangaje impinduka bahitamo kwitwa “uturabo tw’abagabo”, izina bavuga ko ribafasha kwitandukanya n’imvugo zibasesereza ari nako basaba ko bafatwa nk’abandi baturage bose bafite uburenganzira busesuye. Umwe mu bahagarariye abakora aka kazi muri kamwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, avuga ko ikibazo nyamukuru atari akazi bakora, ahubwo ari uko badafatwa    nk’abantu bafite agaciro n’uburenganzira. Ati: “Akenshi abantu ntibadufata nk’abandi…

SOMA INKURU

Uruhare rw’ihindagurika ry’ibihe ku igwingira ry’abana

Ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abatunzwe n’ubuhinzi. Imvura itagwa ku gihe, amapfa akabije cyangwa imvura nyinshi yangiza imyaka bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’imiryango, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu bikabaviramo kugwingira. Mushimiyimana Pelajiya, umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko mu gihe cy’ihinga giheruka, imvura yatinze kugwa, maze imbuto babibye zumira mu butaka. Ati: “Twahinze ibishyimbo n’ibigori nk’uko bisanzwe, ariko imvura iratinda. Ibyinshi byarumye, ibisigaye bitanga umusaruro muke cyane. Ubu kubona ifunguro rihagije kandi ryuzuye ku bana ni ikibazo gikomeye.” Ibi…

SOMA INKURU

Abashakashatsi bemeje ubwoko bushya bw’amaraso

Mu gihe ubuvuzi bukomeje gutera intambwe ishimishije, abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko habonetse ubwoko bushya bw’amaraso, bwiyongereye ku busanzwe buzwi ku Isi. Ubu bwoko bushya bwiswe MAL. Iyi ntambwe yagezweho n’abahanga bo mu kigo NHS Blood and Transplant, bafatanyije n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol, nyuma y’imyaka irenga 50 hari urujijo ku gice cy’ingenzi kigize amaraso cyari kimaze igihe kitumvikana neza mu buvuzi. Mu 1972, abahanga bari bavumbuye antigen y’amaraso bise AnWj, ariko ntibamenye ubwoko bw’amaraso iyikomokaho. Antigen ni proteyine ziboneka ku nsoro zitukura, zigira uruhare runini mu gutuma…

SOMA INKURU

Ni Ibyishimo by’igihe gito, zikabyara igihombo kirambye

Nubwo inzoga zifatwa na benshi nk’isoko y’ibyishimo n’imibanire, inzobere mu buzima zigaragaza ko kunywa inzoga birenze urugero bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’ubwonko, zikaba zishobora no guteza ibibazo bikomeye ku muntu uzinywa, ababana nawe ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Dr. Murenzi, umuganga w’indwara zo mu mutwe, avuga ko inzoga ari imwe mu bitera indwara nyinshi kandi zitavurwa mu buryo bworoshyebyoroshye. Ati: “Inzoga nyinshi zangiza umwijima, umutima n’ubwonko. Ku bantu bamwe, bitangira nk’imyidagaduro, ariko bikarangira ari uburwayi buhoraho cyangwa ububata bukabije.” Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko kunywa inzoga bikabije…

SOMA INKURU

Imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, ubuhamya bwaho bukomeje gukurura Isi

Kibeho yongeye kuba ihuriro ry’amasengesho, mu gihe hizihizwaga imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye bwa mbere Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu bemejwe na Kiliziya Gatolika. Ni urugendo rw’imyaka myinshi rwamuranze n’ubuhamya bukomeye, bwagize Kibeho ikimenyabose ku Isi. Mukamazimpaka Nathalie, ubu ufite imyaka 62, avuga ko amabonekerwa ye atari make, nubwo ayabariwe hamwe n’abandi bantu ari 30 mu gihe cy’imyaka umunani yamaze abonekerwa. Ati: “Bikira Mariya yagiye anyiyereka inshuro nyinshi, rimwe ndi njyenyine mu buriri, ahandi ndi kumwe n’abandi, ku manywa cyangwa nijoro. Si ibintu byabaye rimwe gusa.” Aya mabonekerwa…

SOMA INKURU

Dore ikihishe inyuma yo gutesha agaciro ku bwinshi Visa za Amerika

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zikomeje gushyira imbere politiki ikaze yo gucunga umutekano w’igihugu, icyemezo cyo gutesha agaciro visa zirenga ibihumbi 100 mu mwaka umwe cyongeye kuzamura impaka zikomeye hagati y’umutekano w’igihugu n’uburenganzira bw’abanyamahanga baba cyangwa biga muri Amerika. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko izi visa zirimo iz’abanyeshuri hafi ibihumbi 8 n’izindi zirenga 2,500 z’abantu bagiranye ibibazo n’inzego z’umutekano, zakuwemo hagamijwe kurinda abaturage ba Amerika no gukumira ibyaha. Ariko ku rundi ruhande, inzobere ku bimukira zivuga ko iyi mibare igaragaza impinduka ikomeye ishobora kugira ingaruka…

SOMA INKURU

Umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe n’impinduka nyinshi

Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wasize isura idasanzwe, ugaragaza impinduka n’uburyo amakipe yiyubatse mu gice kibanza cya shampiyona. Mu mikino yose yakinwe kuri uwo munsi, nta n’umwe warangiye amakipe anganyije, ibintu byongeye gushimangira ko iri rushanwa riri kugenda rizamo ishyaka ryinshi uko iminsi ishira. Mu mikino umunani yabaye, hinjiye ibitego 22, bingana n’umubare munini wagaragaye ku munsi umwe inshuro nke cyane. Ibi byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abari bitabiriye imikino yabereye ahantu hatandukanye. Umwe mu bafana bari i Kigali yagize ati: “Uyu munsi wari…

SOMA INKURU

Touadéra mu intsinzi, mu gihe abamurwanya bameza ko birengagijwe

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki ya 28 Ukuboza 2025, imijyi myinshi ya Santrafurika yaranzwe n’amarangamutima atandukanye. Mu gihe bamwe bishimiraga intsinzi ya Faustin-Archange Touadéra, abandi bagaragazaga impungenge n’ubwumvikane buke ku mibare yatangajwe n’inzego z’amatora. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora (ANE) yatangaje by’agateganyo ko Perezida Touadéra yegukanye amajwi 76.15%, umubare wahise ugaragazwa nk’uwerekana icyizere gikomeye cy’abatoye. Nyuma ye hakurikiye Anicet-Georges Dologuele wagize amajwi 14.66%, mu gihe Henri-Marie Dondra yagize amajwi 3.19%. Ariko aba bahanganye bombi bahise batangaza ko batanyuzwe n’uko amatora yakozwe n’uko amajwi yabazwe. Umwe mu…

SOMA INKURU

Ubukonje bukabije bwahungabanyije ubuzima mu bice binyuranye by’Uburayi

Ibice byinshi by’Uburayi byibasiwe n’ubukonje bukabije bwateje urubura rwinshi, bituma ubuzima bwa buri munsi buhagarara mu Bufaransa, u Bwongereza n’u Buholandi. Imihanda yuzuye urubura, gari za moshi zirahagarara, indege zisubika ingendo, mu gihe abaturage bagumye mu ngo zabo bategereje ko ibihe bihinduka. Kuwa 5 Mutarama, ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iteganyagihe cyatanze umuburo ukomeye ku batuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’igihugu, harimo n’Umujyi wa Paris, gitangaza ko bagomba kwitondera ubukonje bukabije bushobora guteza urubura rukomeye. Uwo muburo ntiwatinze kwigaragaza mu buzima busanzwe, kuko amasaha make yakurikiyeho, imihanda myinshi yatangiye kugorana kunyurwamo. Mu…

SOMA INKURU

Imyitwarire ya Nicolas Maduro imbere y’Urukiko yatunguranye anemeza ko yashimuswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye i Manhattan rwakiriye urubanza rwatunguranye rw’uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, wagejejweyo ahambirijwe amaboko, yari kumwe n’umugore we, Cilia Adela Flores de Maduro, afite igipfuko ku mutwe, bikekwa ko cyari kigamije guhisha aho yaba yarakomeretse ubwo yatabwaga muri yombi. Abari bitabiriye iburanisha batangaje ko Maduro akinjira mu cyumba cy’urukiko, yabanje kugaragara nk’uwahungabanye mu mitekerereze, agenda buhoro kandi areba hirya no hino. Umwe mu bari bicaye mu myanya y’imbere yabwiye itangazamakuru ati: “Mu kanya ka…

SOMA INKURU