Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yemeye ko Amerika yamenye amakuru yemezaga ko u Burusiya bushobora kugaba ibitero muri Ukraine, igahitamo gutangira kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo kugifasha kwitegura intambara. Uyu mugabo yavuze ko mu mezi atandatu mbere y’uko intambara itangira, Amerika yohereje muri Ukraine intwaro ’mu buryo bw’ibanga,’ kugira ngo “twizere ko neza ko bafite ibyo bakeneye mu rwego rwo kwirwanaho.” Ku rundi ruhande, Blinken yemeje ko izi ntwaro ari zo zafashije Ukraine kwirwanaho ikarinda Umurwa Mukuru wayo, Kyiv, ubwo…
SOMA INKURUMonth: January 2025
Ikihishe inyuma yo kutitabira igitaramo yari ategerejwemo na benshi ku bunani
Mu gitaramo cyari cyiswe “Ab’ubu n’ab’ejo” cyitabiriwe n’abacuranga indirimbo zigezweho ndetse n’iza gakondo, ryari ihuriro ry’urubyiruko n’abakuze barimo Orchestre Impala, Le Fellows, Dauphin, n’Umuhanzi Jado Famous baza gutenguhwa no kutabona Kayirebwa Cecile. Umuhanzi nyarwanda w’icyamamare Cecile Kayirebwa ufatwa nk’icyitegererezo mu bahanzi nyarwanda kubera ijwi n’injyana byanyuze benshi mu myaka irenga mirongo itatu y’ubuhanzi, yari ategerejwe nk’umushyitsi mukuru mu gitaramo cyo ku Bunani kuri ’LUXURY GARDEN’ ariko birangira ataje. Mu gihe igitaramo cyari kinikije, abakunzi be bamubuze mu bahanzi bari bategerejwe, maze batangira kwijujuta ariko abateguye igitaramo bahise bamushyira ku ndangururamajwi…
SOMA INKURUAPR ikomeje kongera amaraso mashya mu ikipe
Umwe mu bayobozi ba APR FC yemeje ko bamaze gusinyisha umugande Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League. Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi. Kiwanuka ni umukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, akaba ari we watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza, akaba yari asigaje umwaka n’igice, kugira ngo ahabwe amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo…
SOMA INKURULionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse. Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu. Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima iratanga impuruza ku ndwara ya Malaria
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashishikarije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye uburyo bwo kwanduza ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.…
SOMA INKURU