Hakomeje kwibazwa ikihishe inyuma yo gucika intege kwa APR FC imbere ya Gasogi United


Umukino uheruka guhuza APR FC  na Gasogi United, aya makipe yombi yanganyije 0-0 ariko biciye muri penaliti, Gasogi United isezerera ikipe y’Ingabo kuri penaliti 4-3.

Benshi bahise batangira kwibaza ibanga Gasogi United igendana iyo igiye gukina na APR FC, cyane ko bimaze kugaragara ko ikomeje kuyigora aho bahuriye hose.

Aganira n’itangazamakuru, rutahizamu w’iyi kipe, Iradukunda Kabanda Serge, yavuze kimwe mu bimaze iminsi bibafasha kudatsindwa n’iyi kipe y’Ingabo.

Ati “APR FC tuyifata nk’izindi kipe. Ni ikipe tumaze kumenyera, turayiga iyo tugiye gukina. Tukiga imikinire yayo. Umukino wa gicuti twakinnye tukayitsinda, watumye tubatinyuka twumva ko itagomba kudutsinda muri uyu mwaka. Ni yo mpamvu twahise tuyikuramo mu gikombe cy’Amahoro.”

Gasogi iri ku mwanya wa 10 n’amanota 26, mu gihe APR FC ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 n’umukino umwe w’ikirarane igomba kuzakina na Étoile de l’Est.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.