Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana uburemere bwo gukoresha inzoga ku rubyiruko, aho abarenga miliyoni 155 bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 ari bo bazifata ku isi hose. Iyi myitwarire igaragara no mu bihugu bya Afurika, aho kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge byabaye ibibazo by’ubuzima mu rubyiruko. Bahishuye ibiri ku isonga mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko Binama Jessica Nyakessa, umunyeshuri muri kaminuza ya “Kepler college” akaba mu rugaga rw’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubuzima bwo mutwe, ati: “Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kunywa…
SOMA INKURUYear: 2023
Uwafungishije umunyamakuru Manirakiza, ari mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka 7
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya. Urukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2023,ubwo umunyamakuru Manirakiza Theogene yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Kagarama, ikirego cyahindutse, ruswa y’ibihumbi magana atanu (500.000frs) isimbuzwa gukangisha gusebanya. Nubwo Nzizera Aimable yareze uyu munyamakuru nawe ari mu bujurire bw’igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 yari yakatiwe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbamo. Nzizera…
SOMA INKURUIbibazo by’ingutu ku bana basambanyijwe
Ikibazo cyo gusambanya abana ndetse bamwe bikabaviramo gutwara inda cyahagurukiwe n’inzego zinyuranye ariko igitangaje kinashengura imitima, imitekerereze ndetse n’imibereho y’abagikorerwa ni bamwe mu babyeyi bafite imyumvire idahwitse aho batoteza ndetse bagaha akato abana bahuye n’iki kibazo, bikabaviramo ingaruka zikomeye. Uwineza (izina yahawe), kuri ubu ufite umwana w’amezi arindwi, akaba yarujuje imyaka 14 muri Gashyantare uyu mwaka, abana na mama we mu kagali ka Gasanze, umurenge wa Nduba, akaba yaratewe inda n’umwana mugenzi we biganaga. Aganira n’umunyamakuru yari ahagaze muri butike ategereje isabune n’isukari yari yemerewe n’umubyeyi ucuruzamo, yatangaje ko nyuma…
SOMA INKURUM23 yisubije Kitshanga mu gihe imirwano yongeye kubura
Imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’imitwe ishyigikiye ingabo za leta, ku ruhande rumwe, n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, ku rundi ruhande. Abahatuye bavuga ko kuva ku wa gatandatu inyeshyamba zafashe umujyi wa Kitshanga mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Radio yo muri ako gace yatangaje ko abantu benshi bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere byatewe n’amasasu. Ukora mu rwego rw’umutekano utifuje gutangazwa izina yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Inyeshyamba ziri i Kitshanga kandi turimo kugerageza kubona uburyo bwo kwisubiza umujyi.” Imirwano ikomeye ku…
SOMA INKURUAbanyarwandakazi batwaye ku bwinshi agace ka kabiri mu marushanwa ya Tour du Burundi
Abanyarwandakazi batandatu bitabiriye Tour du Burundi yatangiye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023, batwaye imyanya 5 ya mbere mu gace ka kabiri k’iri rushanwa. Uyu munsi,abakinnyi basoreje I Gitega bavuye mu Ntara ya Mwaro ahitwa I nyakararo. Bakaba basiganwe ku ntera y’ibilometero 59 (59km). Muri aka gace ka kabiri,abanyarwandakazi bakoze agashya kuko mu bakinnyi 32, batanu ba mbere bose ni abanyarwandakazi. Mukashema Josiane niwe watsinze aka gace,akurikirwa na Nirere Xaverine mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3. Kuri iki cyumweru,mu gusiganwa nk’ikipe,ikipe y’u Rwanda nabwo yabaye iya mbere itsinze Misiri…
SOMA INKURUUmuhanzi Confy yatangaje uburwayi amaranye umwaka n’igice
Umuhanzi Munyaneza Confiance uzwi nka Confy uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko amaze umwaka n’igice abana n’ikibazo cy’uburwayi bwitwa ’Vitiligo’ gituma uruhu ruzana amabara adasanzwe, avuga ko amaze kubyakira, kandi ko yifuza ko n’abandi bafite iki kibazo biyakira, bagaterwa ishema n’abo bari bo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Confy, yavuze ko icyo gihe cyose amaze afashwe n’iyi ndwara ,cyabaye urugendo rwo kwimenya , gukomera no kwiyakira. Yongeyeho ko kuva yatangira kubona imihindagukire y’uruhu rwe , yabanje kugira ubwoba ariko nyuma azakubona ko aricyo cyimugira umuntu wihariye, ashishikariza…
SOMA INKURUUmukozi w’uruganda rwenga inzoga yagaragaye ari kunyara mu kigega zarimo
Abategetsi mu Bushinwa barimo gukora iperereza nyuma ya video yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukozi w’umugabo wo mu ruganda rwenga inzoga rwa Tsingtao arimo aranyara mu kigega zengerwamo, bikekwa ko cyari cyuzuye mbere y’uko zishyirwa mu macupa. Iyo video yarebwe n’abantu ama miliyoni ku mbuga nkoranyambaga Bivugwa ko uru ruganda rwahise rubimenyeshwa polisi hakimara kugaragara iyo video ndetse iki kigega gihita kimena izo nzoga zose. Tsingtao ni imwe mu makompanyi akora inzoga nyishi mu Bushinwa ikaba n’iyambere y’icyo gihugu mu kuzijyana hanze. Inzego z’umutekano ziri gushakisha uwo mugabo wakoraga…
SOMA INKURUIsiraheli yigambye kumena amabombe mu duce 400 two muri Gaza
Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyateye ibice bigera kuri 400 muri Gaza mu masaha 24 ashize, bivuye kuri 320 catangaje ejo mu kiringo nk’ico nyene. Mu butumwa yacishije kuri X (yahoze yitwa Twitter), IDF ivuga ko mu bice yateye harimo abarwanyi ba Hamas barimo bitegura gutera ibisasu bya muzinga muri Israel, hamwe n’inzira yo mu kuzimu yifashishwa na Hamas mu kwinjira muri Israel iciye mu kiyaga. Ivuga kandi ko ibigo bikoreshwa n’ingabo zihagarariye intambara hamwe n’ibice bibikwamo intwaro mu misigiti yasenwe. IDF yongeraho ko “izakomeza ibitero mu ntumbero yo…
SOMA INKURUREG WBBC ikomeje kwitegurai imikino nyafurika izana abakinnyi bashya
REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yongeye Anastasia Hayes Faith na Chelsea Jennings mu bakinnyi izifashisha muri iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 10 yo muri aka Karere. U Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yaguze Umunyamerika Anastasia Hayes…
SOMA INKURUUwasabye ubufasha icyamamare Diamond dore icyo yamugeneye
Mu gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards biherutse kubera i Kigali, umwe mu bakobwa bari bitabiriye yaje yitwaje umupira wanditseho amagambo asaba ubufasha umuhanzi Diamond Platinumz, ntiyabubona icyakora atahana amadarubindi ye. Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Ukwakira 2023, ubwo Diamond yajyaga ku rubyiniro hagaragaye umufana wari witwaje umupira wanditseho amagambo yo gusaba inkunga uyu muhanzi. Uwo mufana w’umukobwa yari ahagaze mu myanya y’imbere hafi y’urubyiniro. Yari yaje yitwaje umupira wo kwambara w’umweru wanditseho amagambo mu ibara ry’umukara. Ayo magambo yari mu Cyongereza, yagiraga ati “Diamond ndagukunda, ndashaka kuba nkawe.…
SOMA INKURU