Ni ugutinya cyangwa ni amayeri mu kwihakana drone yari yoherejwe ku nyubako ya Perezida Putin?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye uruhare mu gutegura igitero cya drone cyaburijwemo ku wa Gatatu, ku nyubako Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akoreramo izwi nka Kremlin. Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora. Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize. U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika. Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida…

SOMA INKURU

Rusizi: Habonetse imibiri isaga 1000 y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Iki gikorwa cyatangiye ubwo abakoraga amaterasi babonaga imwe muri iyi mibiri yajugunywe muri iyi sambu, babimenyesha ubuyobozi. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet aherutse gutangaza ko hoherejwe abantu babarirwa mu 2000 ngo bakomeze bayishakishe. Ihuriro ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mibilizi, ryemeje ko imibiri imaze kuboneka ari 1064 kandi ko igikorwa cyo kuyishakisha gikomeje. Riti: “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 1064, y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarajugunywe mu nkengero za Kiliziya ya Mibilizi, kandi gushakisha indi birakomeje.” Biteganyijwe ko mu gihe igikorwa cyo…

SOMA INKURU

Congo: Ubwicanyi bwakorewe i Kizimba burabazwa inyeshyamba cyangwa igisirikare cya leta?

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yamaganye ubu bwicanyi mbere yo gusaba abaribo EJVM, Urwego rushinzwe gucukumbura ibibazo bya Congo ndetse n’Urwego rwa EAC rushinzwe ubugenzuzi gukora iperereza kuri buriya bwicanyi. Yagize ati “M23 iramagana yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe i Kizimba bukozwe n’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Turahamagarira urwego rushinzwe gucukumbura umuzi w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, EJVM ndetse n’Urwego rushinzwe ubugenzuzi rwa EAC gukora iperereza bagatangaza ibyarivuyemo.” Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abasivile 16 barimo abagabo, abagore n’abana…

SOMA INKURU

Dore abizitabira umuhango wo kwimika Umwami Charles III w’Abongereza

Kuri uyu wa gatandatu Umwami Charles III w’Abongereza azimikwa ari kumwe n’umugore we Camilla bita Queen Consort, i Westminster Abbey mu murwa mukuru London. Iyi ni ishusho y’abantu ibihumbi batumiwe muri uwo muhango. Umwami yahisemo ko waba umuhango muto, mugufi kandi w’urunyurane rwa benshi kurusha umuhango nk’uyu uheruka wo kwimika nyina mu 1953. Ubutumire bwohererejwe abantu bagera ku 2,000 – ibi ni bimwe tuzi ku rutonde rw’abatumiwe.   Abo mu muryango w’ibwami Kimwe no mu bindi birori byose, abo mu muryango baza mbere, rero na benshi mu bo mu muryango…

SOMA INKURU

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bishwe n’ibiza yiyemeza gukomeza kubasabira. Abantu 130 nibo bapfuye, inzu 5100 zirasenyuka n’imihanda igera kuri 17 irangirika. Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ihumure abashegeshwe n’ingaruka z’ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane. Yagize ati “Nababajwe n’inkuru z’abatakaje ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.” Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abakuwe mu byabo ndetse n’abari mu bikorwa by’ubutabazi.     UBWANDITSI;umuringanews.com

SOMA INKURU

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza

Perezida wa Repubulika Paul yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127. Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu…

SOMA INKURU

Intandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda

Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose. Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari…

SOMA INKURU

Arashinjwa kwica umwana we amuziza kurira

Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka. Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia. Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.…

SOMA INKURU

Nyabihu: Ababyeyi beretswe ingaruka z’igihe kirekire zigera ku mwana wagwingiye

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Nyabihu, cyatangijwe kuya 2 Gicurasi 2023, n’ Ihuriro ry΄imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda ( Sun Alliance) yibukije ababyeyi bo muri aka Karere ko kutita ku mwana akagwingira aba ahawe umurage mubi w΄ubukene. Umuyobozi uhagarariye gahunda za “Sun Alliance”, Muhamyankaka Venuste, asaba Akarere gushyira mu nshingano zabo za buri munsi guhagurukira ikibazo cy΄imirire mibi mu bana no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kwabyo. Ati “Gahunda yo kurwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato twayiteguye kubera…

SOMA INKURU

Ngoma-Sake: Nta gikozwe ubuzima bw’urubyiruko mu kaga gakomeye

Hamaze iminsi havugwa ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko by’umwihariko ku gitsina gore. Ibi iyo ugeze mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Sake, mu kagari ka Gafunzo, mu duce dukikije isoko (mu isantire) uhasanga imyitwarire idahwitse aho batangaza ko SIDA ari indwara nk’izindi aho kwicwa n’inzara ariyo yabica. Mu masaha y’amanywa, usanga mu tubari dukikije isoko muri santire higanjemo urubyiruko uretse ko n’abakuze baba batatanzwe, banywa inzoga z’inkorano, bavuga amagambo y’urukozasoni, ari nako abinyabya bajya gusambana babikora ku mugaragaro kuko usanga abenshi muri uru rubyiruko…

SOMA INKURU