Umworozi w’ingona wo muri Cambodia (Cambodge) yariwe n’ingona zigera hafi kuri 40 nyuma yuko aguye mu nzu yazo, nk’uko polisi ibitangaza. Luan Nam, wari ufite imyaka 72, yagerageje gukura imwe muri izo ngona mu kazu ibamo ubwo yashikuzaga inkoni ye n’akanwa kayo, nuko ikamukurura. Umukuru wa polisi Mey Savry yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:”Izindi ngona zasimbutse, zimugabaho igitero kugeza apfuye”. Ibyo byabaye ku wa gatanu, hafi y’umujyi wa Siem Reap, wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Savry yavuze ko umurambo wa Nam wari uriho ibimenyetso by’aho yagiye arumwa ndetse ko…
SOMA INKURUDay: May 27, 2023
Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga muri CHK
Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK, bakurikiye inzira y’urwango n’amacakubiri kugeza ubwo batatiye indangagaciro yo gutanga ubuzima bakica bagenzi babo bakoranaga b’Abatutsi n’abandi baturage babahungiyeho. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye mu bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakahaburira ubuzima. Abakozi b’ibi bitaro bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu…
SOMA INKURUMadamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”. Yabashimiye ko bakomeje kwihangana…
SOMA INKURUAbabyeyi batubahiriza inshingano zabo ku bushake baraburirwa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri. Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo. RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.” Dr…
SOMA INKURU