Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ubuzima na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inzobere z’abaganga bazava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje gufasha Abanyarwanda mu gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo zirimo impyiko. Izi nzobere z’abanganga bazagera mu Rwanda ku wa 22 Gicurasi 2023, aho bazahita batangira gukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bamaze iminsi bategurwa ku buryo bazafatanya n’abazaba bavuye…
SOMA INKURUDay: May 11, 2023
Kigali: Hari abahisemo amafaranga bayarutisha ubuzima
Kicukiro kamwe mu turerere tugize umujyi wa Kigali, ukaba uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3% ikaba iri hejuru ugereranyije n’izindi ntara, uhasanga urubyiruko rutangaza ko ubushomeri bubateza ubukene bugatanga urwaho mu bagabo bakuze bwo kubashora mu busambanyi, hakanavugwa ikindi kibazo cy’urubyiruko rwishyizemo ko kwifata bitakibaho. Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, dore ko abahatuye bemeza ko buhabwa urwaho n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho akaba ari naho basambanyiriza…
SOMA INKURU#Kwibuka 29: Icyasabwe abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu kuziba icyuho cy’abababanjirije
Ubwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’ibigo bishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 29 abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abari bitabiriwe uwo muhango bibukijwe uruhare rw’abaforomo n’abaganga muri kiriya gihe ndetse habaho no kubibutsa ikibategerejweho mu kubaka u Rwanda. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatusti rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu masaha y’igicamunsi cyo kuri wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ukaba witabiriwe n’abakozi hamwe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, abakozi b’ibigo biyishamikiyeho hamwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène waboneyeho…
SOMA INKURURDB irasabwa gukura mu gihirahiro abaturage baturiye parike ya Gishwati n’iy’Akagera
Abadepite bagize Kominisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko barasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB gukora uko bashoboye bagakura mu rungabangabo abaturage baturiye Parike ya Giswati n’iy’Akagera. Aba baturage bafite ikibazo cy’uko bafatiwe ubutaka bukazitirwa na RDB mu rwego rwo kwagura izi parike zombi mu ntego yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo. Gusa ngo mu kuzitira ubu butaka, abaturage babukoreshaga bahise babuzwa kongera kubukoreramo ariko bikorwa nta ngurane bahawe. Ni ikibazo intumwa za rubanda zagaragarije RDB ko kibangamiye abaturage bityo ko niba nta mafaranga barahabwa baba basubijwe ubutaka bwabo bagakomeza…
SOMA INKURU