Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yitezweho guhuriza hamwe imyumvire mu guca imanza ku bibazo byambukiranya imipaka y’ibihugu bya EAC, kubera ko bigize uyu muryango, ingingo y’ubwuzuzanye biyifata ku buryo butandukanye, ibigomba guhinduka igafatwa ku buryo bumwe. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’Acamanza n’Abanditsi b’inkiko ba Afurika y’Iburasirazuba, EAMJA, ryatangije ku mugaragaro politiki y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, igiye gufasha abacamanza b’ibi bihugu mu kugira imyumvire ifasha mu gutanga ubutabera bunoze muri uru rwego. Ni politiki yatangirijwe mu Nama ya EAMJA iteraniye i Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 ikazamara iminsi ine.…
SOMA INKURUYear: 2022
COP27 ni iki? Dore akamaro kayo mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe
None Tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo abategetsi batandukanye bo ku isi n’abo mu karere badasigaye bahurira i Sharm El-Sheikh mu Misiri mu nama yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere izwi nka “COP” . Uyu munsi ni uw’ibirori bikomeye byo kuyitangiza. Nibwo abategetsi bo ku isi bajya hamwe tukabona “ifoto y’umuryango” y’inama ya ONU ku by’ikirere. Abagera ku 120 baregerana bakajya mu ifoto imwe. Benshi ni abava mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Nka perezida wa Kenya, urugero, niwe uri buvuge mu izina ry’itsinda rya Africa. Hitezwe ijambo ryuje amarangamutima kuri we ubwo…
SOMA INKURUHow GMO crops could boost yields, save crops from pests and diseases in Rwanda
By Diane NIKUZE NKUSI Genetically modified crops known as GMOs could increase agriculture production, address pests and diseases that attack crops and scientists have assured that they don’t pose threats to human health. GMOs are products of Agricultural biotechnology-an area of agricultural science involving the use of scientific tools and techniques, including genetic engineering, molecular markers, molecular diagnostics, vaccines, and tissue culture, to modify living organisms namely plants, animals, and microorganisms. Dr Athanase Nduwumuremyi, Coordinator of Roots and Tubers Program at Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB)…
SOMA INKURUNyuma yo gusambanya abana babiri yatawe muri yombi yiha igihano gikomeye
Umugabo w’imyaka 40 wo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Muganza, yiyahuriye mu biro by’akagari nyuma yo gufata abana babiri ku ngufu. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo aba bana bari batashye bavuye ku ishuri bagahura n’uyu mugabo akabashukisha amandazi n’ibindi. Bivugwa ko yabajyanye iwe akabasambanya. Mu nzira berekeza iwabo bahuye n’irondo ahagana saa cyenda z’ijoro batashye bafite amafaranga 300 Frw bavugaga ko ari ayo yabahaye ngo bigurire ibyo bashaka. Ubwo abakora irondo babonaga batambutse…
SOMA INKURUKayonza: Arakekwaho gusambanya abana 4
Umugabo w’imyaka 25 arakekwaho gusambanya abana bane bose bari munsi y’imyaka 15 bo mu midugudu ya Rebero, Kabeza na Akanyinya mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza. Aya makuru yamenyekanye ubwo ababyeyi b’aba bana babajyanaga ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange, bikagaragara ko basambanyijwe. Muri abo bana umwe afite imyaka itanu, uwa 15, ufite icyenda n’undi ufite itandatu, bikaba bikekwa ko yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Kabandana Patrick yemereye MUHAZIYACU ko aya makuru ari impamo, avuga ko ukekwa yahise atoroka akaba…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma yo kwanga kwishyura mitiweli mu baturage ba Nyamagabe
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko hari abigeze kurwara no kurwaza abo mu miryango yabo, bagorwa no kwivuza ndetse bibasigira n’amadeni. Uwimpuhwe Marie Goretti yavuze ko yamaze imyaka ibiri mu bitaro bya Kigeme arwaje umugabo, babura ubwishyu bw’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390 Frw. Yasobanuye ko byatewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza bituma bagurisha imitungo ibashiraho kugira ngo bishyure ariko birangira basigayemo ideni. Yavuze ko atihutiraga gutanga mituweli kuko yumvaga bitamushishikaje kuko adakunze kurwara cyangwa kurwaza umuntu mu muryango. Ati “Imitungo yadushizeho…
SOMA INKURUKoreya y’Epfo: Ibyari ibirori byasimbuwe n’amarira
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 100 bose birunze mu gace ka Itaewon gakunze kuba karimo abanyamahanga n’abanyagihugu, kakarangwamo imihanda y’imfunganwa, ibirori bijyanye n’umunsi uzwi nka Halloween muri Koreya y’Epfo byasize amarira, kuko byabayemo umuvudo ukomeye abantu bakagwiriraa, ndetse abagera ku 151 bimaze kwemezwa ko bapfuye. Kuri Halloween haba hibukwa abapfuye bose, ukaba umunsi wizihizwa cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika, aho usanga abantu bambaye ibintu biteye ubwoba bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose biganisha ku rupfu. Uyu munsi mukuru ubanziriza uwo Abakirisitu bibukiraho abatagatifu bose, kuwa…
SOMA INKURUIbyakuburira ko wibasiwe n’uburwayi bw’impyiko
Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri. Impyiko ni igice cy’ingenzi cyane mu mubiri gikora mu gusukura no kuyungurura amaraso, ziyakuramo imyanda, igasohoka mu mubiri binyuze mu kunyara. Umuntu agira impyiko 2, ziba ku gice cyo hasi ku nda (ahegereye umugongo). Ibimenyetso byakwereka ko impyiko zikora nabi Kunyaragura cyane Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari. Ibi kandi bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba umuyoboro w’inkari uba wanduye cyangwa se…
SOMA INKURUKampala: Abantu batandatu bo mu muryango umwe banduye ebola
Abayobora umurwa mukuru wa Uganda batangaje ko abana batandatu bo mu muryango umwe w’i Kampala banduye Ebola. Abakozi bo mu buvuzi bamaze ibyumweru basaba ko hashyirwaho ingamba zikaze kurushaho mu kwirinda ko iyi virusi ikwirakwira ikagera i Kampala. Za virusi zishobora gukwirakwira byihuse cyane mu duce dutuwe n’abantu mu buryo bw’ubucucike kandi iyi Ebola yo muri ubu bwoko – yitwa Ebola yo muri Sudan – nta rukingo ifite kugeza ubu. Muri uku kwezi kwa cumi, uturere tw’izingiro ry’iki kiza cya Ebola twa Mubende na Kassanda, twashyizwe mu kato. Abategetsi bemeza…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buhinzi ryaba igisubizo ku bidukikije no kurwanya inzara
Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa mu ikoranabuhanga ku buhinzi bugaragaza ko gukoresha imbuto nshya hifashishijwe ibihingwa byahinduriwe ituremangingo bizatuma umusaruro wiyongera binabungabunge ibidukikije. Iyi ntero ivuga ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo bishobora kuzana igisubizo kuri byinshi itangiye kuvugwa mu gihe isi yugarijwe n’ ikibazo cy’ imihindagurikire y’ ibihe igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ibinyabuzima (abantu, ibimera n’ inyamaswa). Ubushakashatsi ku bihingwa by’ ingenzi mu bisanzwe bitunga abanyarwanda by’ umwihariko nk’ imyumbati hagaragayemo indwara yiswe kabore, mu rutoki habonekamo kirabiranya ndetse no mu muceri harimo ikibazo cy’ umunyu muke ushobora gutuma abana…
SOMA INKURU