Umugabo utaramenyekana wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe arawirukankana kuri ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri kumushakisha. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe n’abandi bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu mugezi uri mu gishanga basanga hari umugabo wabategeye ku muhanda. Yahise afata umwana umwe muri bo abandi bariruka ubundi amuca umutwe abandi biruka bajya gutabaza.…
SOMA INKURUYear: 2022
USA: Ubuyobozi bugiye guhindura isura
Kuri iyi nshuro, Prezida Joe Biden ashobora kutazoroherwa mu mutwe w’Abadepite mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye kuko ishyaka ry’Aba-Républicains ryegukanye imyanya 218 mu mutwe w’Abadepite, ribona ubwiganze nyuma y’iminsi mike ritsinzwe n’Aba-Démocrates muri Sena. Ni ubwiganze buba buhatanirwa cyane kuri perezida uriho, kuko butuma gahunda ze zinyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko zitambuka nta nkomyi. Kuri uyu wa Gatatu, Aba-Républicains babonye ubwiganze ubwo umurwanashyaka wabo, Mike Garcia, yatsindaga amatora mu karere ka 27 muri California. Ubu byitezwe ko ubwo amajwi ntakuka azaba atangazwa, ishyaka ry’Aba-Républicains rizaba rifite imyanya iri…
SOMA INKURUAkora ubuhinzi budasanzwe, arifuza guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda
Kidamage Jean Pierre, ni umwe mu rubyiriko rukora ubuhinzi, we akora ubuhinzi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’amasaro ndetse akanayongerera agaciro. Mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bw’amasaro, akoramo ibikoresho binyuranye birimo imitako, amarido, amashapure, ibinigi bigezweho biherekejwe n’ibokomo byabyo n’amaherane. Arifuza guha agaciro “Made in Rwanda” Kidamage wifuza guca ibikomoka ku masaro bituruka mu mahanga akimika ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, afite company yitwa ” Zamuka Rwanda Ltd”, ikorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, mu mudugudu wa Nyamirambo, atangaza ko afite indoto…
SOMA INKURUBahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra
Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”. Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda. Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa, atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui. Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo.…
SOMA INKURUUganda: Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera
Kuwa 13 Ugushyingo, Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera, aho cyagaragaye mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Jinja ivuye mu bice byo hagati mu gihugu. Kuva tariki 20 Nzeri muri uyu mwaka, nibwo iki cyorezo cyatangira mugarahara muri Uganda, aho n’umubare ugenda uba munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa. Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko…
SOMA INKURUIby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe. Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira. Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja. Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo…
SOMA INKURUGutakaza Umujyi wa Kherson byafashwe nko gutsindwa Kuri Putine
Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, ibi ku basesenguzi ba politike bifatwa nk’aho icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho. Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane. Kuwa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba…
SOMA INKURUAbanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda
Abanye-Congo batangiye guhunga binjira ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022, banyuze mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu ku mupaka wa Kabuhanga. Abahungiye mu Rwanda bivugwa ko ari abaturutse mu duce dutandukanye turimo Ruhunda na Buhumba mu Burasirazuba bwa RDC. Hari n’abavuye muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo. Bakigera mu Karere ka Rubavu, aba Banye-Congo bahise bajyanwa gucumbikirwa mu ngo z’abaturage kugira ngo babone aho kurambika umusaya. Abaturage bavuye muri RDC bahunze intambara imaze iminsi ibera mu…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi niyo nzira yahisemo
NISHIMWE Aimable ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga ku myaka 23, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye muri scince (PCB), akaba afite Company “PRE EMINENT Ltd” ikora ubuvumvu mu karere KARWAMAGANA, umurenge wa KARENGE, akagari ka BICACA. umudugudu wa RUNZENZE agamije gufasha abaturage bo mu RWANDA kubangurira ibihigwa hakoreshejwe inzuki bityo umusaruro w’ibihigwa ukiyongera ari nako umusaruro w’ubuki uboneka ku isoko. NISHIMWE yatangaje ko yatangiye n’ubworozi bw’ingurube anabufatanya no gutanga serevisi zo guhugura urubyiruko mu gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, anahugura urubyiruko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi anabahishurira amahirwe ari mu…
SOMA INKURUNyamasheke: Yafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi
MANIRAGABA Theogene ni umuyobozi mukuru wa Company New Innovation Services, akaba ari umwe mu rubyiruko wanze guheranwa n’ubushomeri nyuma yo kurangiza kaminuza mu icungamutungo, aba rwiyemezamirimo aho ari mu rugamba rwo guhangana n’imirire muri Nyamasheke ndetse n’ahandi hose mu Rwanda abakorera kawunga yujuje ubuziranenge hamwe n’ifu y’igikoma. Maniragaba yagize ati: Dukorera mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Cyato aho dukora ifu y’akawunga yitwa “Akanyuzo” hamwe n’ifu y’igikoma igizwe n’amasaka, ingano, umuceri na soya ikaba ari umwimerere kandi ikoranye isuku, byose tubitangira ku giciro cyiza haba ku barangura ndetse n’abagura…
SOMA INKURU