Gicumbi: Umwana wasambanyijwe na se yemeza ko yatereranwe

Haravugwa umugabo wacunze umugore we adahari agasambanya umukobwa we w’umwangavu, none ubu umwana yabuze ubufasha. Byabereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo muri uyu mwaka. Uyu mukobwa waganiriye na BTN, yatangaje ko hashize igihe ababyeyi be batandukanye agasigarana na se umubyara mu mu rugo ari nabyo byamuhaye urwaho rwo kumusambanya. Ati “Mama na papa baje gutandukana twebwe abana bato dusigarana na Papa hanyuma aza kugira ingeso mbi amfata ku ngufu mfite imyaka 13.” Ngo si ubwa mbere uwo mugabo akoze ayo mahano kuko yabikoze no…

SOMA INKURU

Kayonza: Pasiteri wariye abakirisitu miliyoni 25 yatawe muri yombi

Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church ishami rya Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwaka abaturage ibihumbi 100 Frw kuri buri muturage, ababeshya ko azabashyira mu mushinga ufasha abana babo uzwi nka ‘ Compassion International’ bikarangira amafaranga ayiririye. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga. Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira…

SOMA INKURU

Babiri bakekwaho kwica abantu 10 barahigwa bukware

Abantu bagera ku 10 bishwe n’abandi 15 barakomereka mu bwicanyi bwo gutera abantu ibyuma mu ntara ya Saskatchewan muri Canada, nk’uko polisi ibivuga.  Abahohotewe basanzwe ahantu 13, naho abagabo babiri bacyekwa Damien Sanderson na Myles Sanderson ubu barimo guhigwa, polisi yavuze ko bitwaje intwaro. Abatuye mu gace bacyekwamo basabwe kuguma mu nzu zabo mu gihe aba bagabo barimo guhigishwa uruhindu mu karere kanini. Polisi yo mu ntara ya Saskatchewan yanditse kuri Twitter iti: “Ntuve ahantu hatekanye. Igengesere mu kwemerera abantu kwinjira iwawe”. Bariyeri zashyizwe ku mihanda aho polisi irimo kureba…

SOMA INKURU

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika

Kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Nzeli, muri Village Urugwiro, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda. Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB Perezida wa CAHB Dr Mansourou Aremou ari mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose biri kubera mu Rwanda kuva tariki 20/08/2022. Hari kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse na Perezida wa FERWAHAND Alfred…

SOMA INKURU

Kenya: Urujijo rwakuweho, Perezida watsinze amatora yamenyekanye

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2022, bidasubirwaho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya rwemeje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Byagaragajwe ko Ruto yabonye amajwi 50.4%, mu gihe Odinga ari 48.8%. Ubu bujurire bwatanzwe nyuma y’aho Odinga n’ihuriro rye Azimio la Umoja, bavugaga ko habayemo uburiganya mu kubara amajwi, bityo ko amajwi yatangajwe atandukanye n’ukuri kw’ibyatowe. Umwanzuro w’intsinzi ya Ruto wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutesha agaciro ibirego byashinjwaga Komisiyo y’Amatora. Kimwe mu…

SOMA INKURU

Icyerekezo gishya, iterambere rishya n’ubufatanye bushya hagati y’Afurika n’Ubushinwa

Kuva tariki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya 5 ku bufatanye n’itangazamakuru ry’Ubushinwa na Afurika ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bwa interineti (Iyakure) . Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere Rishya, n’Ubufatanye bushya.” Iri huriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’Ubushinwa, guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n’umuryango nyafurika w’itangazamakuru. Intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego zitandukanye za leta, mu bigo by’itangazamakuru rishinzwe gutunganya amajwi n’amashusho, abadiporomate intumwa zabo batututse mu Bushinwa n’abagize Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yita ku itangazamakuru…

SOMA INKURU

Imikorere mibi no kutubahiriza inshingano bivugwa kuri Royal Express bishobora kuyifungisha imiryango

Kampani Royal Express ya Nilla Muneza ishobora gufunga imiryango kuko yananiwe kuzuza inshingano zo gutwara abagenzi mu duce tw’Umujyi wa Kigali yari yahawe. Iterambere ry’igihugu rishingira ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gukuraho Minubus zatwaraga abagenzi mu mujyi wa Kigali, bityo imwe mu mihanda ikaza gufatwa na Kampani Royal Express, ikindi gice gifatwa na KBS, igisigaye gihabwa Jali Transport. Amakuru yitangirwa n’abagenzi batega imodoka za Royal Express isaha ku isaha binubira imikorere y’iyi Kampani. Iyi mikorere mibi ivugwa n’abagenzi bo mu…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Handball “Handball Championship 2022” 

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022,  mu Rwanda haratangizwa irushanwa rya Africa “Handball Championship 2022”  rikaba rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 18 hamwe n’abarengeje imyaka 18. Amatsinda y’abatarengeje imyaka 18 agizwe n’amakipe icyenda hamwe n’makipe y’abatarengeje imyaka 20 agabanyijemo amatsinda 2 agizwe n’amakipe icyenda. Itsinda A Congo BrazavilleLibyaMoroccoUganda Itsinda B AlgerieBurundiEgyptMadagascarU Rwanda Itsinda A AngolaCentre AfurikaMoroccoRwandaTunisiaItsinda B ArgeriaCongo BrazavilleEgyptLibya Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe muri BK Arena, umukino wa mbere ukaba uzahuza  u Rwanda na Centrafrique. Tuyisenge Pascal,  Umunyamabanga w’Ishyirahamwe…

SOMA INKURU

Abanyamakuru basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku bana

Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’umunsi umwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda “ARJ” ku bufatanye na UNICEF, basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku buzima bw’umwana haba ako kanya cyangwa mu gihe kirekire. Mwarimu wigisha itangazamakuru muri Kaminuza zinyuranye, Pasteri Uwimana Jean Pierre yatangaje ko nk’abanyamakuru bakurikirwa n’abantu benshi bakwiriye kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bana. Pasiteri Uwimana Jean Pierre Umwarimu muri Kaminuza zinyuranye z’itangazamakuru Yagize ati” Hari imvugo usanga zikoreshwa aho bavuga ngo uriya mwana wo mu muhanda  ukibaza niba uwo mwana yarabyawe n’umuhanda, mu byukuri izi mvugo…

SOMA INKURU

Ukekwaho uruhare mu mugambi wo guhirika Perezida yagunguwe

François Beya Kasonga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yari yatawe muri yombi, akekwaho uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi. Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, Tshisekedi ava igitaraganya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Abeba. Kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, nyuma yo kubisabirwa n’abanyamategeko kubera ubuzima bwe butifashe neza. Hari abandi baregwa muri dosiye imwe na Beya bari basabye kurekurwa ariko bo ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.…

SOMA INKURU