Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr.…

SOMA INKURU

USA: FBI yasatse urugo rw’uwahoze ari Perezida

Uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, abakozi b’Urwego rw’iperereza “FBI”  binjiye mu rugo rwe  ruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida bararusaka. Yatangaje ko abakozi ba FBI binjiye muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we. Amakuru yatangajwe yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House. Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe…

SOMA INKURU

Ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi- Min Nyirahabimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yatangaje ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi. Ibi akaba yarabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama njyanama, abayobozi b’amashami mu karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, abikorera n’abandi bose hamwe 64. Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, duharanire gushyashyanira umuturage”, wafatiwemo imyanzuro 14, irimo kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage, gukemura bimwe mu…

SOMA INKURU

Kigali: Impamvu nyamukuru zabujije bamwe kwitabira mitiweli

Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubugenzuzi mu midugudu kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Sante, bamwe mu baturage bakaba bavuga ko ikibazo cy’amikoro make no kutagira icyiciro cy’ubudehe ari zimwe mu mpamvu zatumye badatanga imisanzu ya mutuelle ku gihe. Iki gikorwa cy’ubugenzuzi kije mu gihe imibare y’ikigo cy’ ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB igaragaza ko uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo aritwo tuza mu myanya 3 ya nyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihugu. Ni igikorwa cyatangiriye mu…

SOMA INKURU

Sobanukirwa kurushaho ibarura rusange rya gatanu ribura iminsi mike

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” cyatangaje ko imyiteguro ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda igeze kure,  rikazaba muri Kanama 2022, guhera tariki 15 kugeza tariki 30. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Muri iki gihe u Rwanda ruri kwitegura ku nshuro ya 5 ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire (Population and Housing Census, ‘PHC’) riba buri myaka 10, aho hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi, harimo…

SOMA INKURU

Teta Sandra wakorewe ihohoterwa rikomeye yaba agiye guhabwa ubutabazi

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Teta Sandra yagiranye ibibazo n’umugabo we Weasel, amakuru mashya ahari avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bageze i Kampala aho bagiye gushakisha umwana wabo. Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje…

SOMA INKURU

MUSANZE: Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza

Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru,  batangaza ko iki cyorezo cyabateje ibibazo binyuranye, harimo ibyabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya. Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe…

SOMA INKURU

Nyanza: Abarimu babiri batawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe. Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp. Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa. Ibi byabereye mu karere…

SOMA INKURU

Umunyamabanga wa Loni, António Guterres yamaganye ibyakozwe na Monusco, anizeza ubutabera

Ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda abandi barakomereka, ibi byatumye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atangaza ko yashenguwe no kumva ko Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zica abantu.  Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Monusco bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru. Mu gihe abaturage bavuzaga induru hahise humvikana amasasu bose bakwira imishwaro, nyuma byaje kumenyekana ko aya masasu yarashwe n’ingabo…

SOMA INKURU

Bane bakekwaho gutwika Parike ya Nyungwe batawe muri yombi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’umurenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye, kuri ubu hakaba hafashwe bane bakekwaho gukora kiriya gikorwa. Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yatangarije igihe ko inzego zibishinzwe zimaze guta muri yombi abantu bane ndetse ko iperereza rikomeje. Ati “Iyo ujyayo ni ahantu ubona hameze nk’ahiherereye. Ku munsi wa mbere tujya kuzimya hari aho twagiye dusanga imitego…

SOMA INKURU