Kuva tariki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya 5 ku bufatanye n’itangazamakuru ry’Ubushinwa na Afurika ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bwa interineti (Iyakure) . Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere Rishya, n’Ubufatanye bushya.” Iri huriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’Ubushinwa, guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n’umuryango nyafurika w’itangazamakuru. Intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego zitandukanye za leta, mu bigo by’itangazamakuru rishinzwe gutunganya amajwi n’amashusho, abadiporomate intumwa zabo batututse mu Bushinwa n’abagize Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yita ku itangazamakuru…
SOMA INKURUMonth: August 2022
Imikorere mibi no kutubahiriza inshingano bivugwa kuri Royal Express bishobora kuyifungisha imiryango
Kampani Royal Express ya Nilla Muneza ishobora gufunga imiryango kuko yananiwe kuzuza inshingano zo gutwara abagenzi mu duce tw’Umujyi wa Kigali yari yahawe. Iterambere ry’igihugu rishingira ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gukuraho Minubus zatwaraga abagenzi mu mujyi wa Kigali, bityo imwe mu mihanda ikaza gufatwa na Kampani Royal Express, ikindi gice gifatwa na KBS, igisigaye gihabwa Jali Transport. Amakuru yitangirwa n’abagenzi batega imodoka za Royal Express isaha ku isaha binubira imikorere y’iyi Kampani. Iyi mikorere mibi ivugwa n’abagenzi bo mu…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Handball “Handball Championship 2022”
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022, mu Rwanda haratangizwa irushanwa rya Africa “Handball Championship 2022” rikaba rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 18 hamwe n’abarengeje imyaka 18. Amatsinda y’abatarengeje imyaka 18 agizwe n’amakipe icyenda hamwe n’makipe y’abatarengeje imyaka 20 agabanyijemo amatsinda 2 agizwe n’amakipe icyenda. Itsinda A Congo BrazavilleLibyaMoroccoUganda Itsinda B AlgerieBurundiEgyptMadagascarU Rwanda Itsinda A AngolaCentre AfurikaMoroccoRwandaTunisiaItsinda B ArgeriaCongo BrazavilleEgyptLibya Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe muri BK Arena, umukino wa mbere ukaba uzahuza u Rwanda na Centrafrique. Tuyisenge Pascal, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe…
SOMA INKURUAbanyamakuru basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku bana
Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’umunsi umwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda “ARJ” ku bufatanye na UNICEF, basabwe kwirinda gutangaza ibyagira ingaruka ku buzima bw’umwana haba ako kanya cyangwa mu gihe kirekire. Mwarimu wigisha itangazamakuru muri Kaminuza zinyuranye, Pasteri Uwimana Jean Pierre yatangaje ko nk’abanyamakuru bakurikirwa n’abantu benshi bakwiriye kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bana. Pasiteri Uwimana Jean Pierre Umwarimu muri Kaminuza zinyuranye z’itangazamakuru Yagize ati” Hari imvugo usanga zikoreshwa aho bavuga ngo uriya mwana wo mu muhanda ukibaza niba uwo mwana yarabyawe n’umuhanda, mu byukuri izi mvugo…
SOMA INKURUUkekwaho uruhare mu mugambi wo guhirika Perezida yagunguwe
François Beya Kasonga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yari yatawe muri yombi, akekwaho uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi. Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, Tshisekedi ava igitaraganya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Abeba. Kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, nyuma yo kubisabirwa n’abanyamategeko kubera ubuzima bwe butifashe neza. Hari abandi baregwa muri dosiye imwe na Beya bari basabye kurekurwa ariko bo ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.…
SOMA INKURUBimwe mu byafasha abaturarwanda kwirinda ibiza
Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturarwanda kwirinda Ibiza mbere yuko bisenya inzu. Byagarutsweho na Habinshuti Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. Hari mu bukangurambaga bwo kwigisha uburyo nyabwo bwo kuzirika igisenge, gutera ibiti birinda umuyaga no gufata amazi ava ku nzu. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yagaragaje ko kuzirika igisenge amafaranga menshi bitwara atarenga ibihumbi icumbi habariwemo ibikoresho bikenera kuzirikwa hakiyongeraho n’umufundi. Agira ati “Ahenshi byagiye bikorwa nk’uko namwe mwabibonye, abafundi na bo ntabwo banga gutanga uwo…
SOMA INKURURuhango: Umugabo yishe umugore we amuziza mitiweli
Mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango, umugabo akurikiranywe acyekwaho icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro. Byabereye mu mudugudu wa Ruhamagariro, mu kagari ka Gafunzo ku mugoroba wo kuwa kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022 ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro. Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko uwo mugabo yishe umugore we witwaga Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yari aje kumusaba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Uwo mugabo w’imyaka 36 na Yankurije ntabwo bari baresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari batakibana. Bari barabyaranye umwana umwe. Umuyobozi w’akarere…
SOMA INKURUGutwara abagenzi mu gihugu bikomeje kuba ihurizo
Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry’igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara cyangwa bava mu ntara baza i Kigali. Muri ibyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO. Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo. Bamwe mu bari bafite imodoka za Minibus bahuye n’ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali. Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara. Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu Majyaruguru…
SOMA INKURUKayonza: Ibyishimo ni byose ku bakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW Summit”
Abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW harimo abari muri GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo baturutse mu turere dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bagenda bahura nabyo aho batuye nuko babasha kubyigobotora. Biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye abakobwa 510 baturutse mu karere ka Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo nuko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, biga amasomo ajyanye n’amoko atandukanye y’ihohoterwa inzira bizamo, uko babyirinda nuko bamenyesha…
SOMA INKURUAbakobwa 510 bazahurira mw’ihuriro “2022 GLOW SUMMIT” bazigiramo ibikorwa bitandukanye
Ready for Reading ikorera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wigenga Global GLOW, yateguye ihuriro ry’abakobwa babarizwa muri gahunda zitandukanye za GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo), bakorera mu murenge wa Rwinkwavu, Mukarange, Musha, Bugesera bagera kuri 510. Iri huriro ryiswe “2022 GLOW SUMMIT” rizaba kuva Tariki 10 kugeza Tariki 12 Kanama 2022 kuri Ready for Reading, mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Abakobwa 510 bazahurira mw’ihuriro “2022 GLOW SUMMIT” bazigiramo ibikorwa bitandukanye…
SOMA INKURU