Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” , aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan.
Niteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.
Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu guhera mu 2004, ashimirwa uruhare rwe mu gutuma igihugu kirushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’urupfu rwe hashyizweho iminsi 40 y’icyunamo aho mu gihugu hose amabendera yururukijwe ndetse imirimo mu nzego zose z’igihugu yabanje guhagarikwa mu minsi itatu.
Perezida Kagame yaherukaga kwakira mu Biro bye, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, ku wa 28 Mata 2022, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri UAE ku wa 2 Ukwakira 2021. Icyo gihe yagiranye ibiganiro Sheikh Mohamed bin Zayed wari igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ikirenga w’Ingabo, ubu ni Perezida.
U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.
HABIMANA Jonathan