Ikimenyetso cy’urwango rwateguwe mu myaka 35 ruganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Amategeko 10 y’Abahutu ya Gitera Habyarimana Joseph, wari umuyobozi w’Ishyaka APROSOMA  “Association pour la Promotion Social de la Masse” ni ikimenyetso simusiga cy’urwango rwabibwe mu myaka 35 rutegura gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mategeko ya Gitera yerekana ko guhindura Abatutsi abantu babi byatangiye kera, ubwo batangiraga kwicwa mu 1959, bakangwa urunuka abandi bagacibwa mu gihugu bakagirwa impunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi. Amategeko 10 y’Abahutu, umuzi w’urwango Amategeko 10 y’Abahutu ni imwe mu nzira nyinshi zakoreshejwe habibwa urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi rwabibwe, rurakura, rugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe…

SOMA INKURU

Tariki 11 Mata itariki yishweho abatutsi batabarika hirya no hino mu gihugu

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 11 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasaleziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa…

SOMA INKURU

Uko amatora yifashe mu Bufaransa, uhabwa amahirwe ni nde?

Emmanuel Macron wari usanzwe ari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 27.6%, akazahangana na Le Pen mu cyiciro cya kabiri. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2022, nibwo mu Bufaransa bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka uzabayobora mu myaka itanu iri imbere. Mu bakandida bari ku isonga bazahatana mu cyiciro cya kabiri ni Emmanuel Macron wiyamamariza manda ye ya kabiri na Mme Marine Le Pen, nyuma y’uko 97% by’amajwi bimaze kubarwa Emmanuel Macron yegukanye amajwi 27.6% akurikiwe…

SOMA INKURU

Rusizi: Barasaba ubutabera ku barundi babiciye ababo

Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi byatangirijwe i Nyarushishi tariki 07 Mata 2022,   abarokotse barasaba ubutabera ku barundi bakoze jenoside bakabicira ababo . Abarokokeye i Nyarushishi ubu ni mu murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka 28 ishize bibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishimira ko hari ibyo bamaze kugeraho ariko bakaba basaba gukurikirana abarundi bari impunzi mu mwaka wa 1993 bazanywe i Nyarushishi bakagira uruhare muri Jenoside aho bafatanyije n’Interahamwe kwica Abatutsi benshi.Abarokotse…

SOMA INKURU

Icyafashije Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi kugarura icyizere cy’ubuzima

Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari  bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiriziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho. Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho yahungiye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuhahungira tariki 21 Mata 1994 wari umunsi warushijeho kuba mubi, ubwo abaGendarme babashukaga ko babarinze babasezeraga, maze abasirikare babagabaho ibitero, babaminjamo urusenda bafatanyije n’interahamwe. Ibi…

SOMA INKURU

Inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatemwe, ni iki kibyihishe inyuma?

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko abantu bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Bivugwa  ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa moya n’igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yatangaje ko hataramenyekana abatemye iriya nka ko ariko iperereza ryatangiye. Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo gukomeza gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ababikoze.” Uyu muyobozi yemeje ko…

SOMA INKURU

Uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe abatutsi ni uruhe? Ese nyuma ya 94 abyifashemo ate?

Kuva mu myaka yo hambere, abanyamadini bagirirwaga icyizere! Bafatwaga nk’abayobora abantu mu nzira ikwiye kandi ubagannye aba yizeye gukira. Iyi myumvire yahinyujwe n’umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi binyuze muri Jenoside yari imaze igihe itegurwa. Uruhare rwabo ruboneka mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y’ababahigaga. Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n’abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo. Muri Nyakanga 2019, Perezida…

SOMA INKURU

Ibiranga uwahuye n’ihungabana n’icyamufasha

Imitekerereze n’imigirire biranga umuntu wahuye n’ihungabana ifatwa nk’uburwayi butuma umuntu ananirwa kongera kubaho mu buzima bw’umudendezo n’ituze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye bikanga gusibangana ku buryo nta munsi w’ubusa atisanga muri ibyo bihe. Bimwe mu bishobora gutera umuntu ihungabana harimo kubura abo akunda iyo bapfuye agasigara wenyine, gukorerwa ihohoterwa, uburwayi, gukubitwa no gukomeretswa, impanuka, guhozwa ku nkeke cyangwa se Ibiza nk’uko tubikesha urubuga Ted.com. Iyo umuntu yanyuze muri bimwe muri ibi bintu, ubwonko bwe akenshi bunanirwa kubyigobotora akisanga abayeho mu buzima bw’ubwoba no kumva ko nta gifasha afite ku…

SOMA INKURU

RDC mu bihugu bigize EAC mu buryo budasubirwaho

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida wa Kenya unayoboye EAC, Uhuru Kenyatta, hamwe na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bashyize umukono ku masezerano yakira icyo gihugu nk’umunyamuryango wa karindwi. Umuhango wo gusinya ayo masezerano azwi nka ’Treaty of Accession’ witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda. Bivuze ko RDC ifite kugeza ku wa 29 Nzeri 2022 ngo ibe yamaze kunoza imiterere y’inzego z’igihugu n’itegeko nshinga ryayo, ngo noneho ishyire umukono ku masezerano ashyiraho EAC (EAC Treaty), ndetse igeze izo nyandiko mu bunyamabanga…

SOMA INKURU

Icyo itangazamakuru risabwa mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru kwitwararika no kurangwa n’ubushishozi muri iki gihe cyo kwibuka birinda gutangaza inkuru zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ubutumwa bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, ejo hashize  kuwa 6 Mata 2022. Ubwo butuma bugira buti “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, RMC iributsa abanyamakuru ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.’’ RMC yibukije abanyamakuru ko bakwiye no kwita ku gukoresha inyito zikwiye mu gihe…

SOMA INKURU