Ibiranga uwahuye n’ihungabana n’icyamufasha


Imitekerereze n’imigirire biranga umuntu wahuye n’ihungabana ifatwa nk’uburwayi butuma umuntu ananirwa kongera kubaho mu buzima bw’umudendezo n’ituze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye bikanga gusibangana ku buryo nta munsi w’ubusa atisanga muri ibyo bihe.

Bimwe mu bishobora gutera umuntu ihungabana harimo kubura abo akunda iyo bapfuye agasigara wenyine, gukorerwa ihohoterwa, uburwayi, gukubitwa no gukomeretswa, impanuka, guhozwa ku nkeke cyangwa se Ibiza nk’uko tubikesha urubuga Ted.com.

Iyo umuntu yanyuze muri bimwe muri ibi bintu, ubwonko bwe akenshi bunanirwa kubyigobotora akisanga abayeho mu buzima bw’ubwoba no kumva ko nta gifasha afite ku buryo bimuviramo ihungabana ry’igihe kirekire.

Ihungabana rishobora gutuma izindi ngingo zigize umubiri w’umuntu zidakora uko bikwiye ku buryo umutima ushobora gutera nabi, agahumeka nabi ndetse n’imikorere y’urwungano ngogozi ye ikagira ikibazo.

Iri hungabana umuntu ashobora kurimarana igihe cy’ibyumweru nyuma y’uko ahuye n’ibibazo runaka ariko hari n’abo birenga icyo gihe bikamara n’imyaka myinshi akibana na ryo.
Imitekerereze n’imigirire biranga uwahuye n’ihungabana ni uko akenshi ashaka kuba ari wenyine kubera ko aba yiyumva nk’udafite agaciro cyangwa akumva yaratawe ndetse intekerezo ze zikanamubwira ko nta muntu wundi utari we wabasha kumwumva.

Mu gihe umuntu yisanze muri iri hurizo agirwa inama yo gushaka bwangu inzobere ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo afashwe kwigobotora iyi ngoyi hakoreshejwe uburyo bw’ubujyanama bukorwa haganirizwa uwahuye n’ihungabana mu buryo bwa kinyamwuga ndetse akaba yanafashwa kwimenyereza gukora imyitozo ngororangingo imufasha kuruhura ubwonko bwe.

Mu gihe kandi hari umuntu wo hafi yawe ubonanye ikibazo cy’ihungabana, ugirwa inama yo kumuba hafi cyane wuje ubugwaneza, umugaragariza ko ubasha kumwumva no kwiyumvisha ibihe ari gucamo n’uburemere bwabyo kandi utamurenganyiriza uko yabyitwayemo maze ukamufasha gutahura ko hari uburyo yafashwamo kandi akabasha gukira ubu burwayi bufatwa nk’igisebe kiri ahatagaragara kubera ko bushobora gufata umuntu ntagire ibimenyetso agaragaza inyuma.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.