Uruhare rw’amadini muri Jenoside yakorewe abatutsi ni uruhe? Ese nyuma ya 94 abyifashemo ate?


Kuva mu myaka yo hambere, abanyamadini bagirirwaga icyizere! Bafatwaga nk’abayobora abantu mu nzira ikwiye kandi ubagannye aba yizeye gukira. Iyi myumvire yahinyujwe n’umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi binyuze muri Jenoside yari imaze igihe itegurwa.

Kiliziya n’insengero zinyuranye baziciyemo urw’agashinyaguro inzirakarengane z’abatutsi mu 1994

Uruhare rwabo ruboneka mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y’ababahigaga.

Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n’abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo.

Muri Nyakanga 2019, Perezida Kagame ubwo yasozaga amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, yavuze ku nenge y’abanyamadini bakoze Jenoside.

Yakomeje ati “Sindasobanukirwa kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi, bakabigisha inyigisho z’Imana n’ibikorwa, insengero zikabaho, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abahagararaga imbere y’abantu akaba ari bo bagenda batunga agatoki abagomba kwicwa.’’

‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe cyatubayeho. Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, na n’ubu haracyari ingaruka zishingiye ku basigiwe ibikomere n’ibi bihe byashegeshe igihugu, byahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Ingaruka za Jenoside zirimo ibikomere by’umubiri, amarangamutima n’ibindi bigikeneye komorwa no kwita ku barokotse aya mahano yabereye mu Rwanda.

Nubwo abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside, umusanzu wabo uracyakenewe by’umwihariko mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu no kurwanya abahakana bakanapfobya amateka ashaririye ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo.

Abanyamadini baganiriye na IGIHE bagarutse ku bikeneye gushyirwamo imbaraga mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu kizira ivangura.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko nubwo bisaba imbaraga ariko bikwiye abafite ibikomere bomorwa.

Yagize ati “Igikomere ni igikomere, bisaba gutega amatwi. Ni nacyo dukora, gutega amatwi ngo wumve ububabare bw’undi. Wishyire mu mwanya we, wumve ububabare bwe, na we yumve ko wumvise ububabare bwe.’’

Yakomeje ati “Icyo gihe muba mugeze ku rwego mushobora kumvikana n’icyo wamubwira yacyumva kuko umushakira kandi umwifuriza icyiza. Ni icyo Kiliziya ikora ariko bisaba ngo hejuru yo kumwakirana urukundo, bisaba no kumufasha kuva muri icyo gikomere ariko n’inema y’Imana kuko ari yo yamwomora neza.’’

Pasiteri Desiré Habyarimana ubarizwa muri ADEPR yagaragaje ko intego z’itorero zikwiye kuba kugarura ubumuntu mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside.

Ati “Ingaruka za Jenoside ni nyinshi ntizibarika harimo hari izigaragara n’amaso ariko hari izitagaragara zirimo gukomereka kw’amarangamutima. Idini riracyagirirwa icyizere urebeye ku barigana buri cyumweru. Abashumbye ayo madini bakwiriye gukoresha ayo mahirwe bakigisha abantu mu buryo buzana impinduka nziza bitari mu gice kimwe cy’Umwuka ahubwo bagasana n’amarangamutima yasenyutse ndetse no kwiteza imbere mu mubiri.’’

Pasiteri Habyarimana yakomeje ashimangira ko abayoboke b’amadini n’amatorero bakwiriye kuba abakirisitu kuruta kuba abayoboke b’abantu.

Ati “Jenoside ni kimwe mu byagaragaje ko twibeshye ku cyitwa ubukirisitu mu Rwanda kuko ntibyumvikana uko Jenoside yashobotse abakirisitu ari 95% mu Rwanda.’’

Yagaragaje ko abanyamadini bakeneye kongera imbaraga mu bijyanye no komora ibikomere kuko rukiri hasi.

Ati “Ubibona urebeye ku mibare y’abagana ibitaro bifasha abafite uburwayi bwo mu mutwe, abiyahura, ingo zisenyuka, urubyiruko ruri mu biyobyabwenge n’abiyeguriye ubusinzi kandi ari abayoboke b’ayo madini.’’

Icyo abanyamadini basabwa mu guhangana n’ingaruka za Jenoside

Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye kubanza kwisuzuma, agasubira inyuma mu mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Uyu muryango wita ku bikorwa by’Isanamitima no guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge binyuze mu mahugurwa, inyigisho n’ibikorwa bihuriza hamwe amatsinda ahuza ingeri zitandukanye hagamijwe kubabanisha mu bwiyunge no kwiteza imbere.

Yakomeje ati “Ni ingenzi ko abantu bongera kwisuzuma, bakivugurura, bakareba ibyo bigishaga, kuki bitagize umusaruro, kuki abakirisitu batereranye bagenzi babo, abandi bafata imihoro barica. Abantu baracyakeneye kureba aho intege nke zaturutse. Hakenewe kureba icyatumye amahame yagombaga kubakirwaho ngo abantu bakire anyuranya bakinjira mu bikorwa byo kwinjira mu bwicanyi.’’

Yavuze ko bikwiye ko mu nyigisho z’abihayimana bikwiye kwinjizwamo ndetse izo nyigisho nizitangwa, bizagaragaza ko amadini ari kwivugurura.

Ati “Icya mbere ni ukubanza gukora isesengura ryimbitse rigaragaza ingaruka za Jenoside. Bizakorwa n’amadini, inzego zirimo iz’abarokotse Jenoside, iz’ibanze n’izindi. Hakwiye gusesengura no kumva neza kuko ingaruka ziragutse (vague) ariko iyo abantu babyicariye bakareba ingaruka byagize mu mibanire, mu buryo bufatika bakareba uko abantu babayeho byabagizeho ingaruka, hakarebwa n’abari kuvuka uko bimeze. Bitanga umuti.’’

Yavuze ko mu byakorwa hakenewe kongera imbaraga mu isanamitima no gufasha abahungabanye komorwa ibikomere.

Ati “Abagize uruhare muri Jenoside na bo bakeneye ubufasha mu isanamitima. Bakitabwaho kuko abenshi bamaze gusohoka, hakarebwa niba barahindutse n’icyo basohokanye. Uburyo bafashwa ntabwo buri ku rwego rushimishije.’’

“Ibikorwa by’isanamitima byakorwa n’amadini n’abo bigomba kubakurikirana. Guhuza abafungiwe ibyaha bya Jenoside n’abo biciye no kubegeranya kuko benshi babyifuza.”

Pasiteri Dr Nyamutera yavuze ko hakenewe icyitwa ‘detromatisation’, hagamijwe kumenya icyo abantu batekereza no gufata ingamba zikwiye.

Ati “Amadini aracyafite imirimo yo gufasha abantu gushyingura ababo. Hakenewe igihe cyo kwibuka mu buryo bwihariye ‘memorial services’ ahategurwa misa yo kwibuka. Aba bantu bakeneye gufashwa, bakicara mu materaniro, umuntu agahabwa umwanya wo kuvuga ku bantu be no kubaha agaciro.’’

Amadini mu kurwanya ingengabitekerezo

Muri iki gihe, benshi mu bahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Pasiteri Dr Joseph Nyamutera yavuze ko hari inkuru nyinshi cyane zishaka kuvuguruza amakuru ya Jenoside ndetse bigatuma abato bacanganyikirwa.

Ati “Amadini ntakwiye kwicara arebera. Akwiye kuvuga ngo urubyiruko niba ruri kwakira amakuru y’uruvange hari amahuriro yarwo yashyirwamo bigatuma abantu bafunzwe ndetse n’abarokotse, bose batanga ubuhamya bw’uko byagenze.’’

“Abanyamadini ntibakwiye kwihisha muri Bibiliya gusa. Amadini akwiye no gukangurira ababyeyi kuganira n’abana babo ku mateka ya Jenoside kandi bafite umutima muzima ushaka kubaka.”

Abanyamadini basabwe gusoma no kumva neza itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya Jenoside, bagafasha n’abato kurimenya ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu guhangana n’abahakana Jenoside.

 

 

Source:igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.