Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko abantu bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi.
Bivugwa ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa moya n’igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yatangaje ko hataramenyekana abatemye iriya nka ko ariko iperereza ryatangiye.
Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo gukomeza gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ababikoze.”
Uyu muyobozi yemeje ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye muri uyu murenge akaba yanaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ange KAYITESI