Impanuka y’indenge yarimo abagera ku 132


Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa cyatangaje ko Boeing 737 yarimo abagenzi 132 yakoze impanuka ubwo yari igeze ku musozi uri hafi y’Umujyi wa Wuzhou mu Gace ka Teng mu majyepfo y’iki gihugu.

Indege yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni iya sosiyete yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines.

Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise boherezwa muri aka gace ngo hakorwe ubutabazi bw’ibanze.

Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka yarimo abantu 132 barimo abagenzi 123 n’abakozi bayitwara bagera ku icyenda.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri iyi mpanuka cyangwa abashobora kuba bayikomerekeyemo.

Amakuru yatanzwe n’imbuga zandika ibyerekeye n’ingendo zo mu kirere zirimo VariFlight yerekana ko indege yakoze impanuka yari mu rugendo ruva mu gace ka Kunming yerekeza i Guangzhou ubwo yagiraga ibibazo byatumye igwa hasi.

Aviation Safety Network yatangaje ko impanuka ikomeye iheruka kubera ku butaka bw’u Bushinwa yabaye mu 2010 ubwo abantu 44 muri 96 bapfiriye mu ndege ya Embraer E-190 yari iya sosiyete ya Henan Airlines.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.