U Rwanda rugiye kwakira Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika


Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, izaterana ku nshuro ya 77, ikaba izaterana kuva ejo kugeza kuya 11 Werurwe 2022, aho biteganyijwe ko abagera ku 120 ari bo bazayitabira bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko 41.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko agaciro ko kwakira iyi nama katagarukira ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda gusa ahubwo kagera no ku Banyarwanda muri rusange.

Ati “Twizeye ko tuzagira ibiganiro bizavamo umusaruro mwiza. Ntidushidikanya ko uzaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo na bagenzi bacu bo muri Afurika ku buryo bwiza bw’imikorere isubiza ibibazo abaturage bacu bahura na byo no kubafasha gutera intambwe ituma inzozi zabo ziba impamo.”

Muri gahunda yo gusangira ubunararibonye, abadepite b’u Rwanda bazageza kuri bagenzi babo ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha imiborere myiza, udushya twafashije mu guhangana na Covid-19 n’intambwe zigana ku kuzahura ubukungu kimwe no gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.

Biteganyijwe kandi ko abazitabira iyi nama bazaboneraho umwanya wo gusura ibikorwa bibumbatiye amateka y’u Rwanda nk’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside n’ibikorwaremezo bigamije iterambere nk’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge na Isange One Stop Center.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.