Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo.
Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe n’imiryango y’abarokotse mu ngo zabo mu mirenge itandukanye.
Hari kandi indi mibiri 253 yari mu rwibutso rwa Bugarura mu murenge wa Remera na yo yimuwe.
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro yose hamwe ni 5269.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko babanje gutinya gushakisha imibiri yari mu mwobo wa Kiziguro kubera ko babwirwaga ko ari muremure cyane.
Avuga ko bagitangira icyo gikorwa, basanze amakuru bahabwaga yari agamije kubaca intege.
Ati “Abantu bavugaga ko urwobo ari rurerure rufite metero hagati ya 40 na 70, bikaduca intege, nyuma y’aho dutinyukiye, twasanze ababivugaga kwari ukuduca intege.”
Nyamara bamaze gushakishamo imibiri basanze rufite Metero 24.6 n’ubugari bwa Metero eshatu cyakora mu ndiba hakaba hagari kubera intambi zaturikirijwemo.
Abajugunywe muri urwo rwobo ni abari muri Kiliziya ya Kiziguro, ku bitaro no mu nkengero zaho.
Urwibutso rwa Kiziguro rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 14,854 ubariyemo imibiri yashyinguwemo mu cyubahiro kuri iyi nshuro, rukaba ruruhukiyemo imibiri 20,123.
Source: KT