Urukiko rwo mu Bufaransa (Tribunal Correctionnel de Paris) ruzaburanisha umunyamakuru Natacha Polony kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’u Bufaransa zirimo n’iyakorewe Abatusti mu 1994. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe…
SOMA INKURUMonth: February 2022
Hategerejwe urundi ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi i Kigali
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu minsi iri imbere azongera kugirira uruzinduko i Kigali rugamije gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda. Aya makuru yatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku giti cye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter. Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.” Nubwo Lt…
SOMA INKURUImpinduka nyinshi mu itegurwa rya Miss Rwanda 2022
Ubwo hatoranywaga 20 bazajya mu mwiherero, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko buri mukobwa mu bakobwa bari muri iri rushanwa, azahabwa 20% by’amafaranga yinjijwe na Miss Rwanda avuye mu matora. Bivuze ko nibura uwa mbere ariwe Ruzindana Kelia azasubizwa 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto azafata 1.654.300 Frw. Muri rusange muri 70.789.800 Frw zashowe n’abakobwa mu matora ubuyobozi bwa Miss Rwanda buzatangamo 14.157.960 Frw. Abakobwa 18 baje biyongera ku babonye itike kubera amajwi menshi harimo Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo…
SOMA INKURUHejuru yo gusambanya abana hari ibindi bikorwa by’ihohoterwa bibakorerwa -Dr Murangira
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzahacyaha, RIB rwibukije abantu ko hejuru yo gusambanya abana hari n’ibindi bikorwa bibakorerwa bifatwa nk’ihohotera kandi bikomeje kugaragara henshi. Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara abantu benshi bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana. Nubwo gusambanya umwana ari ryo hohoterwa riri ku isonga, ntabwo ari ryo ryonyine rikorerwa abana mu Rwanda. Imbere y’Amategeko y’u Rwanda, umwana ni umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, uyu aba ari umwana kandi akanafatwa nk’umunyantege nke akaba ariyo mpamvu amategeko amurengera akanamurinda. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongeye kugaruka ku kibazo…
SOMA INKURUAbasirikare bane bakekwagaho gushaka kwica Perezida barekuwe
Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Centrafrique yarekuye abasirikare bane bo mu nzego za “MINUSCA” zibungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari bafatiwe ku kibuga cy’indege i Bangui kuwa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gushaka kwica Perezida w’iki gihugu Faustin Archange Touadera. Umushinjacyaha ukorera i Bangui muri centrafrique yatangaje ko aba basirikare bane nta cyaha bazakurikiranwaho, Didier Tambo akavuga ko amasezerano ari hagati y’inzego za ONU na Leta y’icyo gihugu atabemerera kugezwa imbere y’umucamanza. Ambasade y’Ubufaransa hamwe na ONU bavuze ko ,…
SOMA INKURUKenya na Zimbabwe bafatiwe ibihano na FIFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera uburyo Guverinoma z’ibyo bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo. Zimbabwe ihanwe nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, dore ko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya. Abayobozi ba mbere bakuweho mu Ugushyingo umwaka ushize bashinjwa ruswa. Kenya nayo yazize kuba Minisiteri ya siporo yarakuyeho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ayoboye ubu ari gukurikiranwa n’inkiko. Umwanzuro wo guhagarika ibi bihugu watangajwe kuri…
SOMA INKURUUko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika witwaye ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya
Kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika “AU” wamaganye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine kandi usaba ko imirwano ihita ihagarara, uyu muryango ukavuga ko iyi ntambara ishobora guteza amakimbirane y’imigabane. Ibi byatangajwe mu gihe ibihugu byinshi ku isi bikomeje kugaragaza ko Uburusiya bukomeje kurengera mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane muri Ukraine. Umuyobozi w’uyu muryango, Perezida wa Senegal, Macky Sall, na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine. Bahamagariye Uburusiya “kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubusugire bw’akarere n’ubusugire…
SOMA INKURUAmbassadeur Valentine Rugwabiza yemejwe nk’umuyobozi wa “MINUSCA”
Ambassadeur Valentine Rugwabiza yagizwe umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”, akaba kandi n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa loni muri icyo gihugu. Akaba asimbuye Mankeur Ndiaye wagiyeho mu mwaka wa 2019. Ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bwatangiye gukorerayo guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ni nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi. Muri iki gihugu kandi hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.…
SOMA INKURUPerezida Kagame yashimiye uruhare rwa Global Fund mu gusigasira ubuzima mu Rwanda
Mu nama ku buryo bw’ikoranabuhanga itegura iyiga ku igenamigambi rirambye rya Global Fund, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu banyuranye barimo Perezida Macky Sall wa Sénégal unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umuyobozi Mukuru wayo Peter Sands na Dr Donald Kaberuka uyobora Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, Perezida Kagame yashimye Global Fund umusanzu wayo mu gusigasira ubuzima mu Rwanda, ihangana n’indwara zirimo n’icyorezo cya SIDA. Perezida Kagame yashimye Global Fund ku mikoranire yayo n’u Rwanda, uyu muryango umaze imyaka isaga 20 ushinzwe ndetse…
SOMA INKURUAgathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa na Perezida Ndayishimiye
Perezida w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi (CNL), Agathon Rwasa yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ntaho rihuriye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’u Burundi iherutse kubera i Bruxelles. Agathon Rwasa yasubizaga ku birego bya Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yasubiraga mu gihugu cye avuye mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uwa Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Ndayishimiye yavuze ko muri iyi nama yabonye umwanya wo guhura no kuganira n’Abarundi bari mu buhungiro, yishimira ko bagiye bahinduka. Yagize ati…
SOMA INKURU