Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda (RPMFA) ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo imikoranire n’ibigo bitatu by’ubwishingizi birimo Britam, Radiant na Sanlam. Umwanzuro wo guhagarika imikoranire n’ibyo bigo wafatiwe mu Nteko Rusange ya RPMFA yateraniye i Kigali ku wa 21 Mutarama 2022, ihurije hamwe abanyamuryango (abayobozi b’amavuriro) barenga 130. Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye hafatwa iki cyemezo ari uko hashize igihe kinini bimwe mu bigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura amavuriro yigenga kuri serivisi aba yahaye abanyamuryango babyo, bigashyira amananiza ku baganga bibasaba kubanza kubihamagara mbere yo guha umurwayi serivisi ihenze n’ibindi nko…
SOMA INKURUMonth: January 2022
Abanyamayaga basezeranyijwe guca ukubiri n’ibura ry’amazi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranyije abanyamayaga guca ukubiri n’ibura ry’amazi. Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga. Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Mu 2019 rwarangiritse kubera…
SOMA INKURUUmushinga Green Gicumbi wahinduriye ubuzima benshi mu gihe hari abatarawusobanukirwa
Green Gicumbi ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’umuvumba mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse n’abaturage bakaboneramo inyungu zitandukanye, ukorera mu karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), ukaba uzashyira mu bikorwa gahunda zawo mu gihe cy’imyaka itandatu, uhereye muri Mutarama 2020. Mu myaka ibiri umaze hari abaturage bemeza ko bateye imbere biwuturutseho, hakaba hari ikindi gice cy’abaturage badasobanukiwe neza imikorere yawo Umwe mu baturage bemeza ko Green Gicumbi yabahinduriye ubuzima mu buryo bufatika ni Karugahe Athanase ufite imyaka…
SOMA INKURUU Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kugira umutekano ku isi
Muri raporo yakozwe n’ikigo cyitwa Use Bounce, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bitekanye muri Afurika, kiza ku mwanya wa gatandatu ku Isi. Ku mugabane wa Asie u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi. Ibi bihugu biyobowe n’u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark. Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye. Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y’imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi…
SOMA INKURUBurera: Basabwe guhindura imyumvire ku bijyanye n’imirire
Nubwo isombe n’ibihumyo ari ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, usanga bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, by’umwihariko igitsina gabo babinenga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kubirya. Isombe ni ikiribwa gikungahaye ku butare bugira uruhare mu ikorwa ry’amaraso naho ibihumyo bikaba bikungahaye kuri Calicium ifasha amagufa gukomera, gusukura umubiri no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Musabyimana Narcisse wo mu murenge wa Cyeru, yagize ati “Kuva nkiri muto sinigeze mbona sogokuru cyangwa data barya isombe. Nta n’umugabo nabibonyeho kuko ibiti byayo twayifataga nk’igicucu cyo kugamamo izuba. Hari n’abavugaga ko abagore bashobora kuyirogeramo abagabo,…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwakira ibihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira inama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane. Iyi nama izabera i Kigali muri Convention Centre kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022, igamije gushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane…
SOMA INKURUGisagara: Imvura idasanzwe yangije byinshi inatwara ubuzima bw’umuntu
Imvura y’amahindu yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n’umuyaga ndetse irimo imirabyo n’inkuba, mu karere ka Gisagara yangije byinshi ndetse itwara n’ubuzima bw’umuntu. Kugeza ubu mu murenge wa Save imitungo y’abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n’imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60. Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu mudugudu wa Musekera, mu kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yatangaje…
SOMA INKURUHari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe- Dr Mpunga
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 15 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko ubuzima bushobora gusubira uko bwahoze mu gihe nta yindi coronavirus nshya yihinduranyije yaba ibonetse. Dr Mpunga yatangaje ko ugereranyije imibare y’abanduye mu cyumweru cyatangiye kuwa 10 Mutarama n’icyakibanjirije cyatangiye kuwa 3 Mutarama, imibare yagabanutse ku buryo bugaragara, bitanga icyizere ku koroshywa kw’ingamba. Dr. Mpunga yavuze ko uretse n’igabanuka ry’abandura, umubare w’abakingirwa ugenda wiyongera ku buryo nibagera ku ntego bihaye yo gukingira miliyoni 1,6 mu minsi 15 bagahabwa…
SOMA INKURUAbana batandatu batawe n’ababyeyi bahawe ubufasha
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo abana batandatu batawe n’ababyeyi babo batuye mu mudugudu wa Rusongati, akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba akarere ka Rubavu kubafasha. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa…
SOMA INKURURwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore w’imyaka 22
Ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa 15 Mutarama 2022, mu muhanda uri hagati y’ umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Kimbazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, inzego za gisirikare zarashe umusore bivugwa ko yashatse kuzirwanya, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa. Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura…
SOMA INKURU