Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo, RIB yatangaje ko yatangiye kumukurikirana


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana ku byaha bitaratangazwa nyuma y’uko uyu wari umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ahagaritswe by’agateganyo.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw’impamvu yise iz’iperereza.

RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo 13 kandi buri imwe ifite inshingano zihariye zijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abenegihugu.

Hari amakuru avuga ko ibyaha Dr Nsanzimana akurikiranyweho bifitanye isano n’umutungo w’iki kigo ayobora.

Bibarwa ko ku mwaka RBC ikoresha ingengo y’imari ishobora kugera kuri miliyari 15 Frw, irimo n’amafaranga aturuka mu baterankunga no mu yindi miryango mpuzamahanga.

Mu batera inkunga RBC harimo nka USAID, Global Fund, Clinton Foundation, Enabel, Banki y’Isi, Unicef n’abandi.

Akenshi umuyobozi w’ikigo nka RBC, mu miyoborere yacyo, nta hantu ahurira n’amafaranga keretse iyo bishingiye ku byemezo afata nk’uyobora ikigo.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.