Uko umunsi wa mbere wo gukingira icyiciro gishya wangeze


Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Mujyi wa Kigali.

Abakingiwe bavuga ko uru rukingo bari barutegereje kuko barwitezeho kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta mpungenge zo guhitanwa na COVID19.

Mu masaha yo ku manywa mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere, urujya n’uruza rwari rwose, ingimbi n’abangavu bitabiriye kwikingiza COVID19 bafite amafishi mu ntoki zabo nyuma yo gusinyirwa n’ababyeyi babo babemerera guhabwa urukingo.

Uretse urwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere mu karere ka Kicukiro, igikorwa cyo gutanga urukingo ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18 cyanatangiriye muri koleji St André mu karere ka Nyarugenge, ndetse no mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu karere ka Gasabo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yavuze ko urwego rw’uburezi ari rumwe mu zahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID19, bityo iyi gahunda ikazafasha uru rwego gukomeza kuzahuka nta mpungenge.

Ingimbi n’abangavu babarirwa mu 1 400 nibo byari byitezwe ko bakingirwa ku munsi wa mbere w’iyi gahunda.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.