Umuti uhangana na Covid-19 ku kigero cya 89% wabonetse


Ikinini kizwi nka Paxlovid cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuremba kubera Covid-19, ndetse kikamurinda kwicwa nayo ku kigero kirenga 89%.

Pfizer yakoze uyu muti itangaza ko uzakomeza gukoreshwa n’abantu bamenye ko barwaye Covid-19, aho bafite amahirwe menshi yo gukira iyo ndwara ndetse ntibajye mu bitaro mu gihe bafashe icyo kinini hakiri kare, bakakivanga n’undi muti uzwi nka ritonavir.

Kubera ubwizerwe bw’uyu muti, Pfizer yahagaritse amagerageza yari irimo gukora, aho ubu igiye gushaka uburenganzira bwo kugurisha uyu muti wayo ku rwego mpuzamahanga, uburenganzira butangwa n’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDI.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.