Rubavu: Abana bane bari babuze bababonye barishwe, abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rubavu, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, imirambo yabo ikaba iherutse kuboneka mu buvumo. Nyuma y’aho aba bana babuze ababyeyi babo bari baragerageje gushakisha ahantu hose ariko ntibagira amahirwe yo kubabona. Abaketswe ko baba baragize uruhare mu iburya ry’aba bana baje gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko Urukiko rubarekura nyuma y’amezi umunani kubera kubura ibimenyetso. Muri iki cyumweru ni bwo imirambo y’abo bana yabonetse RIB yongera guta muri yombi ba bagabo kuko na mbere ari bo bari bakrtswe.…

SOMA INKURU

Ikibazo cyo kugaburira abana ku mashuri gikomeje gufata indi sura

Amashuri ya leta n’afashwa na leta akomeje kugaragaza  ko afite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri, aho bagaragaza imbogamizi zinyuranye mu gihe Minisitire y’Uburezi idashaka kugira icyo ivugaho. Gahunda yo kugaburira abanyeshuri igihe bari ku ishuri yaraguwe igezwa mu cyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye uhereye muri uyu mwaka w’amashuri. Leta yageneye iki gikorwa miliyari zigera kuri 27 agomba kugishyigikira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Kuri ubu leta igena amafaranga 56 buri munsi kuri buri munyeshuri yiyongera ku 150 ava mu musanzu umubyeyi ategetswe gutanga.…

SOMA INKURU