Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gad Habimana wari utuye mu mujyi wa Musanze.
Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye.
Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba.
Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyira byo ari akavuga ko yapfuye.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu bakekwa batawe muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagize iti “Muraho, Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza.”
Ntabwo icyihishe inyuma y’urwo rupfu kiramenyekana.