Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020. Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.
Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.
Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:
- Ubuhinzi : 7%
- Inganda : 10%
- Serivisi : 0%
Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi wagabanutseho 1%.
Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.
Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%. Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%. Kurundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.
Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%. Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora wagabanutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wagabanutseho 2%.
Ubwanditsi@umuringanews.com