Ibyari amabanga byerekana ko Rusesabagina ari umunyarwanda byashyizwe hanze


6600Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda, kandi ko yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.

Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda
Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda

Ikinyamakuru KT Press cya Kigali Today cyabonye kopi z’inyandiko zo mu mwaka wa 2004 harimo ibaruwa Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigaration&Emigration), avuga ko yataye urwandiko rw’abajya mu mahanga (Pasiporo).

Urwo rwandiko rw’abajya mu mahanga ubusanzwe rwemerwa hose ku isi, rugakora nk’indangamuntu ndetse rukayirusha agaciro kuko ruhesha umuntu uburenganzira bwo kwambukiranya imbibi z’igihugu ajya mu kindi.

Rusesabagina asaba Pasiporo muri 2004 kuko indi yari yarayitaye
Rusesabagina asaba Pasiporo muri 2004 kuko indi yari yarayitaye

Rusesabagina akurikiranyweho gushinga no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, ubu akaba arimo kuburana mu rubanza rumwe n’abari abavugizi n’abarwanyi bakuru b’uwo mutwe ushinjwa kwica, gutwika imitungo no gusahura abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo muri 2018.

Kuva mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse no mu Rukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka aho arimo kuburanira muri iki gihe, Rusesabagina yagiye avuga ko atari Umunyarwanda kuko ngo nta byangombwa by’Ubunyarwanda afite.

Ibaruwa ya Rusesabagina isaba Pasiporo muri 2004
Ibaruwa ya Rusesabagina isaba Pasiporo muri 2004

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga aho urubanza rwaberaga ku itariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina yasubije Umucamanza wari umubajije ibijyanye n’umwirondoro we ati “Nongere mbisubiremo ntabwo ndi Umunyarwanda”.

Rusesabagina avuga ko yavuye mu Rwanda ahunze mu mwaka wa 1996, ageze mu Bubiligi atanga ibyangombwa bye byose (indangamuntu y’u Rwanda na Pasiporo), yakirwa n’igihugu cy’u Bubiligi nk’impfubyi yari ibuze umubyeyi ari we Rwanda.

Avuga ko icyo gihe yari abaye umuturage w’Umuryango w’Abibumbye (UN) kandi atasubiranye ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ngo atongeye kujya kubusaba.

Aho Rusesabagina yishyuriye amafaranga asabwa ngo ahabwe Pasiporo
Aho Rusesabagina yishyuriye amafaranga asabwa ngo ahabwe Pasiporo

Nyamara (nk’uko inkuru ya KT Press ikomeza ibigaragaza), hari inyandiko y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka igaragaza ko ku itariki 21 Nyakanga 2004, Rusesabagina yatanze icyangombwa Ubushinjacyaha bwari bwamuhaye bwemeza ko yari yarataye Pasiporo ye ya mbere.

Pasiporo Rusesabagina mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keziya yasabaga muri 2004, yari iyo gusimbura iyo yari yarahawe mu mwaka wa 1996 yari ifite nimero A003469.

Nyuma yo kwandika asaba Pasiporo nshya hari n’inyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na yo yaje kwandikira Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, igira ngo Rusesabagina afashwe kubona Pasiporo nshya kuko yavugaga ko indi yatakaye.

Icyemezo cy
Icyemezo cy’uko Rusesabagina yari yarataye Pasiporo yahawe mbere

Ntabwo byatinze muri uwo mwaka wa 2004, Leta y’u Rwanda yaje guha Rusesabagina Pasiporo nshya yari ifite nimero PC 009914, bigaragara ko yarangije igihe mu mwaka wa 2009.

Rusesabagina yabwiye urukiko ko mu myaka ya 2003 na 2004 yaje mu Rwanda akoresheje Pasiporo y’imbiligi (igihugu cy’u Bubiligi cyari cyaramuhaye), ariko ubu ngo yazanywe i Kigali nk’ushimuswe kuko u Rwanda rwari rwaramwimye ubwenegihugu bw’inkomoko.

Abamwunganira ari bo Me Gatera Gashabana na Me Felix Rudakemwa, na bo bumvise Rusesabagina yihakana umwirondoro we ko atari Umunyarwanda baricecekera.

Uretse izo nyandiko zimuvuguruza, Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN na we yavuze ko Paul Rusesabagina yababwiraga ko bagomba kurwana bakabohora igihugu akaba Perezida.

Nsabimana akavuga ko yibaza uburyo Rusesabagina yari kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda bikamuyobera.

 

 

Source: Kigalitoday 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.