Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. Mu Rwanda,Coronavirus yongeye gufata indi sura mu minsi mike ishize, aho mu gihe kitageze ku byumweru bibiri hamaze gupfa abantu batandatu mu gihe abarenga 600 bo bayanduye ndetse guhera mu cyumweru gishize imibare yongeye kuzamuka cyane mu gihugu hose. Ingamba zafashwe ziganjemo kongera kugabanya umuhuro w’abantu benshi yaba mu ma bisi,mu nsengero,mu birori bitandukanye n’ibindi. Mu myanzuro yafashwe harimo ko akarere ka Musanze kashyiriweho amabwiriza y’ umwihariko…
SOMA INKURUYear: 2020
Tropical Storm Bret threatens heavy rain in Venezuela
A rare southerly storm is making its way across Trinidad and Tobago and onto South America.Tropical Storm Bret, the second named storm of the 2017 hurricane season, has started to show signs of development off the coast of Guyana in South America earlier this week.June storms normally tend to develop further north, usually off the Yucatan Peninsula in the Gulf of Mexico or off the southeast US coast.This portion of the Atlantic Basin is an unusual place for storms to develop this (…) A rare southerly storm is making its way…
SOMA INKURUIbyo Perezida Kagame yatangaje mu iserukiramuco “Kusi Ideas Festival”
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival” ritegurwa n’Ikigo k’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) guhera mu mwaka wa 2019. Iryo serukiramuco (Festival) ni gahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyateza imbere Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21. Ni ibirori bikorwa mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushyatndetse no mu mahirwe yabyazwamo umusaruro ugeza Afurika ku nsinzi ijyanye n’icyerekezo 2050. Ibirori by’uyu munsi byabereye mu Ntara ya Kisumu yo mu…
SOMA INKURUMenya umuntu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu Bwongereza
Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, mu gikorwa cy’ikingira kirimo gutangizwa mu Bwongereza. Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko iyi ari yo “mpano nziza cyane ya mbere y’igihe cy’umunsi mukuru 8w’amavuko” ye. Yatewe urushinge ku isaha ya 06:31 GMT (ni ukuvuga saa mbili n’iminota 31 mu Rwanda no mu Burundi). Urwo rukingo yahawe ni imwe muri doze 800,000 z’urukingo rw’ibigo Pfizer na BionTech zigiye gutangwa mu Bwongereza mu byumweru biri imbere. Byitezwe ko izindi doze zigera kuri miliyoni enye zizaba zageze…
SOMA INKURUSobanukirwa urukingo rwa Covid-19 rugiye gutangira gukoreshwa
Kugeza ubu urukingo “Pfizer/BioNTech” rwamaze kwemezwa ko rufite ubushobozi bwo gukingira Coronavirus ku kigereranyo cya 95%, uru rukingo rutwaye igihe gito cyane kigera mu mezi 10 mu gihe ubusanzwe kuvumbura urukingo bishobora gutwara imyaka irenga 10. Uru rukingo rwakozwe ku bufatanye bw’Ubudage n’Ubwongereza ruzajya ruhabwa umuntu inshuro ebyiri mu ntera y’igihe k’iminsi 21, rugura amadolari 20. Hari izindi nkingo zigeze kure zikorerwa igerageza, zirimo urwitwa Oxford Uni-AstraZeneca, rukorerwa mu Bwongereza, Moderna rurakorerwa muri Leta zunze ubumwe za America, Gameleya (Sputnik V) rukorerwa mu Burusiya. Ku ikubitiro uru rukingo ruzatangira guterwa…
SOMA INKURUAfurika ifite byinshi byagira umumaro-Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Ukuboza 2020 mu nama ya gatanu yahuje abayobozi bakomeye ku ruhande rwa Afurika n’u Burayi hifashishijwe ikoranabuhanga, biga ku bufatanye bw’imigabane yombi bugamije iterambere, Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ifite byinshi byagirira umumaro ubufatanye bw’imigabane yombi, haba mu kubyaza umusaruro umutungo ifite cyangwa abaturage bayituye. Nyuma yo kubitangaza Perezida Kagame yanavuze ko hari uburyo Afurika yakunze gufatwa n’abanyaburayi kutari ko, bikagaragarira mu bufatanye n’umubano imigabane yombi yagiye igirana. Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego mu bijyanye n’imyumvire imwe ku miyoborere. Imyitwarire nk’iy’umugenzuzi…
SOMA INKURUBobi Wine yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu isura nshya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukuboza 2020, umuhanzi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu akaba ari guhatanira kuyobora igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, yashyize ku rukuta rwa Twitter rwe amafoto amugaragaza yambaye nk’umusirikare ugiye ku rugamba, ayaherekesha amagambo avuga ko nubwo yanyura mu gicucucucu cy’urupfu adateze kugira ubwoba. Kuri ayo mafoto, uyu mugabo yari yambaye igisarubeti cy’umutuku, ingofero itukura n’inkweto zimeze nk’iz’abasirikare. Yari yambaye kandi agakote kameze nk’akadatoborwa n’amasasu. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bibabaje kubona umukandida uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ageze aho yambara nk’umusirikare…
SOMA INKURUIcyegeranyo cya Covid-19 mu Rwanda no ku isi
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, habonetse abarwayi bashya 14 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 28, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 5,544 bangana na 93.2% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe. Abarwayi bashya barimo bane batahuwe mu Mujyi wa Kigali, ikenda babonetse mu Karere ka Musanze, n’undi umwe wabonetse mu Karere ka Rubavu. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi mu bice bitandukanye. Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19…
SOMA INKURUHerekanywe abagabo bakekwaho ibyaha binyuranye bifashishije inyandiko mpimbano
Ejo hashize Kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta ibyigenga n’amabanki. Yafatanwe n’abandi bantu babiri ari bo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba banarufatanywe. Ubwo berekwaga itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Rwabukwisi Albert, yari kumwe na Ndagano Fardjallah Kazimbaya ndetse na Kalisa Ismael. Ndagano Fardjallah Kazimbaya yasabwe na mushiki we, Uwase Sharifa Kazimbaya uba muri…
SOMA INKURUIcyo Perezida Kagame asaba abanyafurika
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kurenga gutekereza ku by’aka kanya, bagakusanya ubushobozi n’ibitekerezo bishya byihutisha iterambere abaturage b’Afurika bakeneye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryizihizaga isabukuru y’imyaka 10 rimaze rigaragaza ubufatanye mu guharanira iterambere ry’Afurika. Yavuze ko mu myaka ishize Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryagiye rihuriza hamwe ibihumbi by’ abantu bahuje imyumvire, b’abizerwa, bagize uruhare mu guhindura Umugabane w’Afurika mu bihe bitandukanye. Yashimangiye ko muri uyu mwaka iryo huriro,…
SOMA INKURU