Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye kuburanisha ku gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo abasirikare batanu n’umusiviri umwe baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa. Bose ni abasirikare bakinjira mu gisirikare b’ipeti rya ’private’, ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta akazi, bakekwaho gukora bari mu kazi ko gucunga umutekano. Ibyo aba basirikare bashinjwa byabaye mu kwezi kwa gatatu bikorerwa mu gace gatuwe n’abaturage bugarijwe no kwimurwa binyuranyije n’ubushake bwabo. Bose bagejejwe mu rukiko bambaye udupfukamunwa mu rwego…
SOMA INKURUYear: 2020
Airtel Rwanda didn’t miss to fight against the pandemic COVID-19
On this Friday 1 may 2020 Airtel Rwanda donate 135 millions to Government of Rwanda through Ministry of health to fight against the pandemic covid-19. Managing Director of Airtel Rwanda Amit Chawla said this the good time for Airtel Rwanda to join the fight against COVID-19 in Rwanda while he was donating the fund to the minister of health Dr Daniel Ngamije. He said that “Today Airtel Rwanda we are happy for this chance of donating fund as our part of helping to fight against the pandemic COVID-19”. The Managing…
SOMA INKURUAirtel Rwanda ntiyasigaye mu gutera inkunga mu kurwanya Covid-19
Kuri uyu wagatanu tariki 1 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda ibinyujije Muri Minisiteri y’Ubuzima yateye inkunga Guverinema y’u Rwanda isaga miliyoni 135 z’amafaranga y’urwanda yo kurwanya COVID-19. Umuyobizi mukuru wa Airtel Rwanda Amit chawla ashyikiriza Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije iyi nkunga, yatangaje ko uyu ari umwanya mwiza Airtel Rwanda ibonye mu rugamba rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda . Yagize ati ” Uyu munsi, Airtel Rwanda twishimiye amahirwe tugize yo gutanga inkunga nk’uruhare rwacu mu musanzu wo kurwanya icyorezo cya COVID-19″. Uyu muyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit chawla…
SOMA INKURUPerezida Trump n’ubutasi ntiberanwa ku nkomoko ya Coronavirus
Mu minsi ishize nibwo uyobora ibiro by’ubutasi bya Amerika yari yatangaje ko bakiri gukora iperereza ku nkomoko ya Coronavirus, nyuma nibwo ibi biro byatangaje ko byamaze kubona ko Corona atari virus yakozwe n’abantu cyangwa yahinduwe nkana. Nyamara Perezida Trump we akaba yemeza ko ari Ubushinwa bwayikoze nubwo atazi neza niba Ubushinwa bwarayikoze habayeho kwibeshya cyangwa bigambiriwe, avuga ko icyo bwongeyeho ari ugukora irindi kosa. Ati “Sinumva uburyo abantu batemererwaga kugenda imbere mu Bushinwa ariko bakemererwa kujya ahandi ku isi. Ni ibintu bibi, ni ikibazo gukomeye bagomba gusubiza”. Ejo kuwa kane,…
SOMA INKURUImpinduka nyinshi kuri gahunda yo kurwanya Covid-19
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 30 Mata 2020 ryari ryitezweho byinshi ku bijyanye na gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19, hakaba habayeho impinduka nshya kuri gahunda ya Guma mu Rugo, ingamba nshya kuri iyi gahunda zikaba zizatangira gukurikizwa ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020. Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo. Uko iri tangazo riteye: None kuwa kane tariki ya 30 Mata 2020,Inama…
SOMA INKURUUmuti uvugwaho gukingira no kuvura Coronavirus wateje ibibazo
Ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2020,nibwo umukuru w’gihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje umuti avuga ko ushobora kurinda no kuvura coronavirus ariko OMS yo ivuga ko kugeza ubu nta cyemezo na kimwe cyerekana ko uwo muti ushobora “kurinda no kuvura” coronavirus. Perezida ubwe yanyoye uwo muti ukozwe mu bimera imbere y’abantu, anatangaza ko mu minsi mike uzaboneka mu gihugu cyose kugira ngo uvure coronavirus. Nubwo perezida yawutangaje ku mugaragaro, umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO uvuga ko nta bushakashatsi bwakozwe n’abahanga kugira ngo bemeze niba koko uwo…
SOMA INKURUOMS iraburira abatuye isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, ryaburiye abayobozi batandukanye bo ku isi badakwiye kwirara ahubwo bagakomeza kwitegura guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuko isi igifite igihe kirekire ihanganye n’iki cyorezo bigaragara ko kitazava ku isi mu gihe cya vuba. Mu butumwa bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, buburira abatuye isi ku bijyanye n’iki cyorezo, umuyobozi waryo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ati “Mwirinde gukora ikosa ryo kwirara, turacyafite urugendo rwo kugenda igihe kirekire. Iyi virusi izagumana natwe igihe kirekire” OMS ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i…
SOMA INKURUIgihugu cy’igihangage ku is gikomeje kuzahazwa na Covid-19
Mu gihugu cy’igihangage Leta zunze ubumwe za Amerika icyorezo cya Covid-19 cyishe abantu 1,736 mu gihe cy’umunsi umwe gusa w’ejo kuwa kabiri tariki 7 Mata , nibo benshi iyi ndwara yishe mu gihugu kimwe ku munsi kugeza ubu. Byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara muri iki gihugu uzamuka ugera ku 12,857 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins. Kugeza ubu Amerika ifite abantu barenga 400,000 babonywemo Covid-19, niwo mubare munini mu gihe ubu ku isi habarwa abarenga miliyoni 1,4 banduye. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Donald Trump yavuze ko…
SOMA INKURUIcyo abaturarwanda basabwa muri iki gihe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byose byabangamira ibihe byo kwibuka nk’amagambo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, Gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi n’ibindi. Yasobanuye ko kubera ibihe turimo byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byose bijyanye no kwibuka abaturarwanda bazabikurikiranira kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bari mu ngo. CP Kabera yagize ati “Turasaba abaturarwanda gutanga amakuru kandi hakiri kare k’umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abantu cyangwa abazagaragarwaho amagambo n’ibikorwa by’ipfobya.” Yibukije abaturage ko ibyo…
SOMA INKURUUko COVID-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi
Coronavirus ikomeje guhangayikisha isi yose n’u Rwanda rudasigaye, aho kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi bantu 10 bagaragayeho ibimenyetso bya COVID 19, bikaba byatumya imibare y’abanduye iki cyorezo mu Rwanda izamuka ikagera ku bantu 70. MINISANTE yashimangiye ko abantu batandatu baturutse Dubai, abandi babiri bavuye muri Africa y’Epfo, undi yavuye muri Nigeria, n’undi umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa y’Iburasirazuba. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bariya bantu batarembye, bakaba bari mu kato. Nk’uko tubikesha urubuga Worldometer, mu mibare yo kuri iki…
SOMA INKURU