Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) yatangaje amabwiriza agomba kubahirizwa n’abakora cyangwa abagana mu nzu zitunganya uburanga (salons) mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ayo mabwiriza yahujwe n’amabwiriza y’ubuziranenge asanzwe yarashyizweho na RSB ashimangira kwimakaza ubunyamwuga ku batunganya uburanga; ndetse aje gushimangira umusaruro w’urugendo RSB yakoranye n’abakora umwuga wo gutunganya uburanga guhera mu mwaka wa 2016, aho bagiye bahabwa amahugurwa atandukanye arebana n’ibisabwa n’ibigomba kuzuzwa mu mu kubahiriza amabwiriza agenga uwo mwuga. Mu kiganiro Umuyobozi wa RSB Murenzi Reymond yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko ayo…
SOMA INKURUYear: 2020
USA: Nyuma y’urupfu rw’umwirabura imyigaragambyo ikomeje gukara
Perezida Donald Trump wa Amerika yajyanywe mu bwihisho bw’umutamenwa bwa White House ubwo abigaragambya bari bakamejeje imbere y’ibiro bye kuwa gatanu tariki 28 Gicurasi 2020, batera amabuye banahanganye na polisi. Ikinyamakuru Skynews kivuga ko bikekwa ko Trump yamaze isaha muri ubu bwihisho bwagenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cy’ibitero by’iterabwoba. Imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo hamwe na hamwe irakomeje mu mijyi itandukanye ya Amerika,Abanyamerika bamagana urupfu rwa George Floyd wapfuye hashize umwanya muto afashwe na polisi. Police yateye imyuka iryana mu maso amatsinda y’abigaragambya – batitaye ku mabwiriza yo kutegerana…
SOMA INKURUNyuma y’imyiteguro benshi bagereranyaga nk’ubukwe byasubitswe
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje bitunguranye ko ingendo zerekeza mu Ntara ndetse n’iz’abamotari, zari ziteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, zitakibaye kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti: “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.” Iki kemezo gifashwe nyuma y’aho imyiteguro ku bamotari ndetse n’ibigo…
SOMA INKURURwanda: Umubare w’abafite Coronavirus ukomeje kwiyongera
Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 11 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 1,092 byafashwe mu masaha 24 ashize, hakira abantu 6 bashya batumye umubare w’abamaze gukira ugera kuri 256 muri 370 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bashya barimo Abanyarwanda batashye bavuye mu mahanga, abashoferi n’abacuruzi bambukiranya imipaka. Abatahuwe bashyizwe mu kato kandi abo bahuye na bo bahise bakurikiranwa uko bikwiye. Kugeza ubu abakiririmo kwitabwaho n’abaganga mu rwanda bageze ku 113, naho umaze kubura ubuzima akaba aari umwe wari Umunyarwanda utuye mu…
SOMA INKURUAirtel Rwanda is ready to help Kigali motorcyclists and passengers safety
Today 28th May 2020, Airtel Rwanda announced it’s readiness to fully equip Kigali motorcyclist’s taxis with a brand new reflective jacket and a cashless digital payment option through Airtel Money during this coronavirus crisis, RURA on 27th May 2020, announced that Airtel Rwanda has been putting measures to allow motorcyclists take up cashless payment to allow motorcyclists from 1st June 2020. Upon the release of Moto. Amit Chawla Managing Director of Airtel Rwanda said “In this times of reopening, we are extremely excited to delight motorcyclists with an AIRTEL vest…
SOMA INKURUImyiteguro y’amabwiriza mashya irakomeje ku bamotari
Abamotari by’umwihariko abakorera mu Mujyi wa Kigali bategetswe gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe Mobile Money hatabayeho guhererakanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus, ibi bitangajwe nyuma y’amezi arenga 2 badakora, bakaba bitegura gusubira mu kazi tariki 1 Kamena 2020. Ibindi abamotari n’abagenzi basabwe n’ukugendana alukoro yica udukoko[hand sanitizer] no kugendana agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero. Kwambara udupfukamunwa bo n’abagenzi batwaye ndetse no kwirinda guparika mu bikundi bagasiga umwanya hagati ya moto zabo. Nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020, bimwe…
SOMA INKURUIbyifuzo bya Kabuga Felecien byatewe utwatsi
Ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi ni bwo umunyarwanda Kabuga Felecien yitabye urukiko bwa kabiri, nyuma y’icyumweru abamwunganira bahawe igihe cyo gutegura urubanza. Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabwe bwa Kabuga Félicien wifuza kurekurwa akaburana ari hanze muri ibi bihe yatangiye kuburanishirizwa muri icyo Gihugu. Abunganira Kabuga basabye urukiko ko umukiriya wabo yaburana adafunzwe, akaba ari kumwe n’umuryango we, kuko ashaje kandi arwaye ndetse ko bidakwiye kumwohereza kuburanira i Arusha batitaye ku buzima n’amagara bye. Nubwo Kabuga yari afite ibyifuzo bitandukanye, urukiko rwanzuye ko Kabuga aguma muri Gereza…
SOMA INKURUUmuyobozi wa RDB yahawe umwanya ukomeye muri OMS
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamazi, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi batangiranye n’ishingwa rya “WHO Foundation” kuwa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, Iyi foundation ikaba yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS/WHO” nk’Umuryango ufite imikorere yihariye, ugiye gukomeza ibikorwa byo gukusanya inkunga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga. Clare Akamanzi azakorana izo nshingano n’abandi bayobozi ndetse n’impuguke zirimo Mr. Bob Carter na Prof. Thomas Zeltner, na bo bari mu bagize Inama y’Ubuyobozi. Clare Akamanzi yakiriye neza kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi bw’uwo…
SOMA INKURUThe partnership between Airtel Africa and UNICEF will have positive impact in education
The partnership between UNICEF and Airtel Africa to support children affected by pandemic COVID-19 to their school closures, will help them to their ongoing leaning online and help their families better enable cash transfers to their children, the most vulnerable are children from sub-saharan AFrica including Rwanda. This partnership ,UNICEF and Airtel Africa aimed at providing children to access online learning and access to cash assistance for their families via mobile cash transfers,and this will use mobile technology during pandemic covid-19 Raghunath Mandava, Airtel africa chief executive officer said that…
SOMA INKURUUko COVID-19 ihagaze mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 11 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 1,217 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 6 bakize neza, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri 209. Ibyo kandi byatumye umubare w’abakirimo kwitabwaho n’abaganga ugera kuri 99, mu barwayi 308 bose bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo barwayi ba COVID-19 bamaze gutahurwa mu bipimo 52,335 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda muri Werurwe kugeza ubu. Abakirwaye bakomeje kuvurirwa ahabugenewe, ndetse hakomeje igikorwa cyo gupima abantu mu Gihugu, bikaba bivugwa ko kugeza ubu nta murwayi mushya uratahurwa…
SOMA INKURU