U Rwanda rwahawe impano y’imbangukiragutabara

U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano y’imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu. Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi…

SOMA INKURU

Miss Jolly yatanze ubutumwa bwateje impagarara

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, yagaragaye kuri twitter akangurira abakobwa b’abangavu kwihagararaho no kudashukwa ngo baterwe inda zitateganyijwe, akaba yateje impaka zitari nke, aho bamwe bamwibasiye cyane. Aya magambo uyu mukobwa yanditse kuri Twitter yaturutse ku nkuru yasomye mu kinyamakuru yagaragazaga ko abana barenga 78000 bavutse ku bangavu mu myaka ine ishize. Iyi nkuru igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17849 batewe inda, naho mu 2017 imibare y’abakobwa batewe ikiyongera mu 2018 iva ku bakobwa 17337 muri uwo mwaka wari wabanje bagera ku 19832 mu 2018.…

SOMA INKURU

Imibereho y’abagore b’abazunguzayi mu bihe bya Covid-19

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda,  hagaragaraga mu bice binyuranye abagore bikoreye udutaro turiho ibiribwa binyuranye, cyangwa bakabitereka ahantu runaka hagahinduka nk’agasoko. Hari aho wasangaga ubuyobozi bubahinda, ahandi bikorera nta kibazo ndetse ugasanga banakundwa kuko bagurisha make.  Ariko bamwe muri bo bemeza ko kuva Covid-19 yaza, y’ubucuruzi bwabo ntibukijyenda.  Nyiramongi Jeannette utuye mu mudugudu wa Giticyinyoni, Akagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, ucuruza imbuto zinyuranye, yatangaje ko Covid-19 yabashyize mu kato, ngo kuko nta cyizere abaguzi bakibagirira. Ati “Usigaye ubona…

SOMA INKURU

Covid-19 yashyize mu ihurizo ry’ubuzima abakobwa bakoraga mu tubari

Nk’uko bimaze kumenyerwa mu gihe cy’amezi atandatu ashize Covid-19 igeze mu Rwanda, imwe muri serivise z’ubucuruzi zafunzwe kugeza ubu ni utubari, ibi bikaba byaratumye bamwe mu bakobwa bari batunzwe natwo batangaza ko ubuzima bwababanye ihurizo.  Mukasine Angelique umukobwa w’imyaka 25, utangaza ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo,  ariko akaba acumbitse mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko yakoraga mu kabari abayeho neza kuko amafaranga yahembwaga n’andi yabonaga ku ruhande yari amutunze abayeho nta kibazo ndetse agafasha n’ababyeyi yasize mu cyaro, ariko ngo kuva…

SOMA INKURU

Covid-19 intandaro z’inshingano z’umurengera ku bagore

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga abagore batandukanye batunga urutoki Covid-19, aho bemeza ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, dore ko amezi atandatu yihiritse, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, akazi bagakorera mu rugo bigatuma bavunika cyane kuko hejuru y’akazi kabahemba hiyongeraho imvune zinyuranye bagiye kwitangariza bo ubwabo.  Ingabire Alice utuye mu kagali ka Gacyamo, umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko akora mu kigo basimburana, aho bamwe bamara icyumweru bakorera mu rugo, abandi bajya ku kazi,  bakajyenda basimburana,  ariko…

SOMA INKURU

Biden says presidential winner should pick Ginsburg replacement

Democratic presidential nominee Joe Biden said on Friday that “there is no doubt” that the winner of November’s presidential election should pick Supreme Court Justice Ruth Bader Ginsburg’s replacement. “There is no doubt – let me be clear – that the voters should pick the president and the president should pick the justice for the Senate to consider,” Biden told reporters after learning of Ginsburg’s death. Biden’s remarks appear to set the stage for a partisan fight over the judiciary that could dominate the fewer than seven weeks remaining until…

SOMA INKURU

Bemeza ko Covid-19 yabashoye mu mirimo igayitse

Amezi abaye atandatu icyorezo cyibasiye isi Covid-19 kigeze mu Rwanda,  kikaba cyaratumye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali uhasanga abagore bagitunga urutoki, bagishinja kuba intandaro y’ibura ry’akazi bigatuma bamwe bishora mu mirimo bita ko igayitse. Ku ikubitiro uwatangaje ko Covid-19 yamushoye mu kazi kagayitse ni Mujawamariya Agnes ucumbitse mu mudugudu wa Kiruhura, Akagali ka Nyabugogo,  umurenge wa Kigali,  akarere ka Nyarugenge, aho mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda yakoraga akazi k’amasuku mu kabari gaherereye mu Gasyata, ahembwa ibihumbi mirongo itatu, ariko ntabure n’utundi two ku ruhande kuko banamutumaga, hejuru…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda, abo imaze guhitana n’amakuru mashya y’urukingo

Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, yerekana ko kugeza ubu abantu 18 basanzwemo Covid-19  mu bipimo 1,549 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,671. Abantu bashya 28 no bo bakize bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,845, abakirwaye ni 1,801,  cyakora iki cyorezo cyahitanye 2, bituma umubare w’abamaze gupfa bose baba 25. Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero. Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku…

SOMA INKURU

Impamvu Sedate yanze kwegura akihambira kuri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020,Munyakazi Sadate yavuze ko yanze kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports kubera impamvu 2 zirimo urukundo ayikunda ndetse no kuba hari umurongo mwiza yifuza kuyiha. Yagize ati “ Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (kwihagararaho) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese. Impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku…

SOMA INKURU

Nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima, umukunzi we yamwibutse

Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda hagiye hacicikana inkuru ivuga ku itandukana rw’umunyemari wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Putin Kubalu n’umukobwa w’umunyarwandakazi wabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Raissa Vanessa Uwase. Aya makuru abayavugaga bashingira kuko, aba bombi ntawe ukigaragariza undi ko amukunda muruhane nkuko bari basanzwe babigaragaza ku mafoto bakunze gukoresha kumbuga nkoranyambaga aba bombi bakoresha. Putin Kubalu yongeye gushimangira urwo akunda Miss Vanessa Uwase ahamyako ari umwamikazi we. Uyu munyemari ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri…

SOMA INKURU