Uwari wagaragayeho Coronavirus muri Afurika yayikize

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umuntu wasanganwe coronavirus mu Misiri kuri ubu ntayo agifite. Tarik Jasarevic, umuvugizi wa OMS, yavuze ko uwo mugabo ari hafi koroherwa ariko ko azagumishwa mu kato kugeza igihe cy’iminsi 14 kirangiye ndetse nyuma agakorerwa ibindi bizamini ngo harebwe niba yarakize neza. Mu cyumweru gishize, minisiteri y’ubuzima mu Misiri yavuze ko uwo muntu ari umunyamahanga, ariko ntiyavuga igihugu akomokamo. Ni we wari wabaye umuntu wa mbere wemejwe muri Afurika ko arwaye ubu bwoko bushya bwa coronavirus buzwi nka Covid-19. UWIMPUHWE Egidia

SOMA INKURU

Rayon Sports yibasiwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Skol

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nk’uko yabisabye. Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi. Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yaburiye abayobozi

Perezida Paul Kagame asoza umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru bamaze iminsi ine bari i Gabiro mu karere ka Gatsibo baganira ku ngamba zo kurushaho gukomeza guteza imbere igihugu, yasabye aba bayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira bamwe muri bo bakora nabi. Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) dukesha iyi nkuru, kivuga ko mu ijambo Perezida Kagame yavuze asoza uriya mwiherero umaze iminsi ine, yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira. Perezida Kagame yavuze ko bariya bayobozi bakuru bamufasha kugeza ku banyarwanda ku byo yabizeje ariko ko nyuma y’uyu mwiherero agiye gufata ibyemezo…

SOMA INKURU