Ibi ubuyobozi bwa FAO bwabigarutseho kuwa 9 Gashyantare mu nama isanzwe ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Umuyobozi wungirije wa FAO, Marina Helena Semedo wari muri iyi nama yatanze ishusho y’uko ikibazo giteye, anavuga ko kwimakaza amahoro n’umutekano ariyo nzira yonyine ishobora kurangiza ikibazo cy’inzara n’imirire mibi muri Afurika.
Yagize ati “ Abantu miliyoni 239 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite ikibazo cy’inzara n’imirire mibi. Uburyo bwonyine dushobora guhagarika ibi ni ubunyuze mu mahoro n’umutekano. Mureke duhagarike urusaku rw’imbunda binyuze mu gukorera hamwe hagamijwe amahoro n’iterambere”.
Semedo yavuze ko umuryango w’Abibumbye nawo uri gukora ibishoboka, ushyiraho gahunda zitandukanye ugamije kuzamura umubare w’amafaranga yinjizwa n’abakene bo mu byaro.
Ati “ Hari gahunda ya FAO yagaragaje uburyo budasanzwe yo kuzamura amafaranga yinjizwa n’abakene bo mu byaro binyuze mu kuvugurura ubuhinzi”.
Muri Nzeri 2019 nibwo FAO yatangije gahunda ya ‘Hand in Hand’ igamije gufasha ibihugu bitandukanye kugera ku ntego z’ikinyagihumbi cyane cyane irebana no kurandura ubukene n’inzara.
Iyi gahunda igena ko ibi bizagerwaho binyuze mu guhanga udushya tw’ikoranabuhanga rigamije gutanga ibisubizo bihindura ubuzima bw’abatuye mu cyaro.
Komiseri ushinzwe ubukungu bwo mu cyaro n’ubuhinzi mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Josefa Sacko, yavuze ko hakenewe ibitekerezo bishya mu guhanga n’iki kibazo.
Yagize ati “Izi mbogamizi zifitanye isano zo mu gihe cyacu zikomeje kugaragara ku mugabane. Ni igihe cyo kwemera ko uburyo busanzwe no gukora ibintu bimwe buri gihe kandi ukitega ibisubizo bitandukanye bidahamanya n’amahame y’ubwenge”
Sacko yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika ugere ku nzozi ufite zo kwihaza mu biribwa, hakenewe kubanza gukemurira hamwe amakimbirane n’intambara biwurangwaho.
TUYISHIME Eric/ umuringanews.com