Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, hateganyijwe ko uyu munsi tariki 10 Gashyantare 2020 haganirwa kuri coronavirus n’uburyo Afurika yiteguye kuyikumira no kuyirwanya.
Muri Afurika, abantu bose bitabiriye imirimo y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia barabanza gusuzumwa mbere yo kwinjira mu nama.
Iyi virus iraza kuganirwa muri iyi nama bareba ibyakorwa byo kuyinrinda n’ibyakorwa mu gihe yaba igeze muri Afurika.
Kugeza ubu ibihugu 15 muri Afurika nibyo bifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi virus nshya.
Mu Bushinwa, abantu 40,171 banduye iyi virus mu gihe abandi 187,518 bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryohereje itsinda ry’inzobere i Beijing gufasha gukora ubushakashatsi kuri iyi virus.
NIKUZE NKUSI Diane/ umuringanews.com